YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 48

48
Umurwa w'Umwami ukomeye
1Iyi ndirimbo ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Kuv 6.16-24; 1 Amateka 6.22; Zab 42.1..
2Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa cyane,
Imana yacu ikwiye gusingirizwa ku musozi yitoranyirije uri mu murwa wayo.
3Ni ku musozi wa Siyoni uri mu majyaruguru y'umurwa#uri … umurwa: cg ni umusozi w'Imana.,
uteye neza ukaba n'ahirengeye.
Ni ishema ry'abari ku isi yose,
ni umurwa w'Umwami ukomeye#umurwa … ukomeye: reba Mt 5.35..
4Muri wo ni ho Imana ituye,
yigaragaje ko ari urukuta ntamenwa ruwurinda.
5Koko abami barikunganyije,
bahagurukira gutera uwo murwa.
6Bawukubise amaso baratangara,
ubwoba burabataha bakizwa n'amaguru.
7Bahinze umushyitsi,
bagira uburibwe nk'umugore ufite ibise.
8Uhoraho warabajanjaguye,
nk'uko umuyaga ukaze ujanjagura amato akomeye yo mu nyanja#amato … nyanja: cg amato ashobora kugera i Tarushishi. Reba Intu 27.6 (ishusho)..
9Ibyo twari twarabwiwe twarabyiboneye,
tubibonera ku murwa w'Uhoraho Nyiringabo.
Ni wo murwa w'Imana yacu,
Imana izawukomeza iteka ryose.
Kuruhuka.
10Mana, tuzirikana ineza utugirira,
tuyizirikana turi mu Ngoro yawe.
11Erega Mana uri ikirangirire!
Abo ku mpera z'isi baragusingiza,
koko utegekesha ubutungane.
12Abatuye umusozi wa Siyoni barishimye,
abatuye imijyi y'u Buyuda baranezerewe,
baranezerewe kuko udaca urwa kibera.
13Nimuzenguruke Siyoni muyiheture,
nimuyizenguruke mubarure iminara yaho.
14Ngaho nimwitegereze inkuta ziyizengurutse,
nimutangarire amazu akomeye ayirimo,
bityo muzabitekerereze ab'igihe kizaza.
15Erega iyo Mana ni Imana yacu ihoraho iteka ryose!
Ni yo ituyobora mu kubaho kwacu kose.

Currently Selected:

Zaburi 48: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in