YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 46

46
Imana ni ubuhungiro
1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra#Kōra: reba Kuv 6.16-24; 1 Amateka 6.22; Zab 42.1.. Iririmbwa mu majwi ahanitse.
2Imana ni yo buhungiro bwacu,
ni yo itwongerera imbaraga,
ni umutabazi uduhora hafi ngo atuvune mu makuba.
3Ni cyo gituma tutagira icyo dutinya,
nubwo isi yatigiswa n'imitingito,
nubwo imisozi yose yakwiroha mu nyanja,
4nubwo inyanja yakwibirindura igahōrera,
nubwo imihengeri yayo yatigisa imisozi.
Kuruhuka.
5Hariho umugezi#umugezi: reba Ezek 47.1-12; Ibyah 22.1-2. ufite amashami ashimisha abatuye umurwa w'Imana,
uwo murwa ni wo urimo Ingoro Isumbabyose ituyemo.
6Imana iganje muri wo rwagati nta cyawuhangara,
Imana iwugoboka ihereye mu museso.
7Abanyamahanga yabateye ubwoba barataka,
ubwami bwabo burahanguka,
Imana ivuze, isi irakangarana.
8Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.
9Cyo nimuzirikane ibyo Uhoraho yakoze,
muzirikane ibitangaza biteye ubwoba yakoreye ku isi,
10yahagaritse intambara zose zo ku isi,
imiheto yarayivunaguye n'amacumu arayacagagura,
ingabo zo kwikingira aziha#ingabo … aziha: cg amagare y'intambara ayaha. inkongi.
11Aravuga ati:
“Nimuhagarike imirwano mumenye ko ndi Imana,
ni jye ugenga amahanga nkagenga n'isi yose.”
12Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.

Currently Selected:

Zaburi 46: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in