YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 39

39
Isengesho ry'umunyamibabaro
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Yedutuni na Dawidi.
2Naribwiye nti: “Mu migenzereze yanjye nzirinda gucumura,
nzirinda gucumura no mu byo mvuga,
nzajya mfata ururimi rwanjye igihe cyose ndi kumwe n'abagome.”
3Nabaye nk'ikiragi ndicecekera sinagira icyo mvuga,
ibyo nta cyo byamariye narushijeho kubabara.
4Ishavu ryanshenguye umutima,
naniha nkarushaho kuribwa,
bigeze aho ndavuga nti:
5“Uhoraho, mbwira igihe nzapfira,
umbwire iminsi nshigaje kubaho,
bityo menye ko ubuzima bwanjye ari bugufi.
6Iminsi yo kubaho kwanjye warayitubije ingana urwara,
kurama kwanjye ni ubusa imbere yawe.
Umuntu wese ni ubusa nubwo mubona agenda.
Kuruhuka.
7Ni koko umuntu ahita nk'igicucu.
Akora hirya agakora hino ariko byose ni ubusa,
yirundanyaho ubukungu ariko atazi uzabusigarana.
8“None se Nyagasani, ubwo ari uko bimeze nizeye iki?
Ni wowe wenyine niringira.
9Umbabarire ibicumuro byanjye byose,
ntiwemere ko abantu b'ibicucu bangira urw'amenyo.
10Ndicecekeye nta cyo nongera kuvuga,
koko ni wowe wanteye kumera gutya.
11Wikomeza kumpana,
inkoni zawe zirandembeje!
12Ucyaha umuntu ukamuhana umuziza ibicumuro bye,
ibyo akunda cyane ubitsemba nk'uko inyenzi zitsemba imyenda.
Koko rero umuntu wese ni ubusa!
Kuruhuka.
13“Uhoraho, umva ugusenga kwanjye,
tega amatwi wumve ugutakamba kwanjye,
we kwirengagiza amarira yanjye.
Erega kuri wowe ndi umushyitsi gusa,
ndi umugenzi nka ba sogokuruza!
14“Noneho mpa agahenge nongere nishime,
nishime ntaritārura ngo mve ku isi.”

Currently Selected:

Zaburi 39: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in