YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 33

33
Gusingiza Imana Rurema
1Mwa ntungane mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu.
Koko birakwiye ko abafite umutima uboneye bamusingiza!
2Nimuhimbaze Uhoraho mucuranga inanga nyamuduri,
nimumuririmbe mucuranga inanga y'indoha#inanga nyamuduri … y'indoha: reba ishusho. y'imirya icumi.
3Nimumuririmbire indirimbo nshya,
murangurure mucurangane ubuhanga buhanitse.
4Ibyo Uhoraho avuga biraboneye,
ibyo akora byose ni ibyo kwizerwa.
5Uhoraho akunda ubutungane n'ubutabera,
ineza ye yuzuye isi yose.
6Uhoraho yavuze ijambo ijuru ribaho,
yahumetse umwuka inyenyeri zikwira ijuru.
7Yagomeye amazi ahinduka inyanja,
inyanja ziba ibigega by'amazi maremare.
8Abantu bose nibatinye Uhoraho,
abatuye isi bose nibamwubahe.
9Koko yaravuze isi iraremwa,
ategetse ibintu byose bibaho.
10Uhoraho apfubya imigambi mibi y'amahanga,
ibyo abayatuye bagambiriye abiburizamo.
11Ariko imigambi y'Uhoraho ntivuguruzwa,
ibyo agambiriye bihoraho uko ibihe bihaye ibindi.
12Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana,
hahirwa Abisiraheli kuko yabitoranyirije.
13Uhoraho yitegereza ari mu ijuru,
aritegereza akabona bene muntu bose,
14aho ari aganje aritegereza,
aritegereza akabona abatuye isi bose.
15Bose ni we wabaje imitima yabo,
yita ku bikorwa byabo byose.
16Ingabo nyinshi si zo zituma umwami atsinda intambara,
imbaraga nyinshi si zo zituma intwari icika ku icumu.
17Kwiringira amafarasi y'intambara nta cyo bimaze,
imbaraga zayo nyinshi si zo zirokora umuntu.
18Nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha,
yita ku biringira imbabazi ze,
19abakiza urupfu,
mu nzara atuma baramuka.
20Twebwe twiringira Uhoraho,
ni we udutabara akatubera ingabo idukingira.
21Ni we udutera kwishima,
turamwizera kuko ari umuziranenge.
22Uhoraho, ujye utugirira imbabazi,
koko ni wowe twiringira.

Currently Selected:

Zaburi 33: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in