YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 24

24
Igisingizo cy'Umwami nyir'ikuzo
1Zaburi ya Dawidi.
Isi n'ibiyuzuye byose ni iby'Uhoraho,
abayituyeho bose na bo ni abe.
2Ni we wayishimangiye ku nyanja,
yayiteretse ku mazi menshi.
3Ni nde uzemererwa kuzamuka umusozi w'Uhoraho#umusozi w'Uhoraho: ni Siyoni.?
Ni nde uzemererwa guhagarara mu Ngoro ye nziranenge iwubatseho?
4Ni ufite ibikorwa bitagira amakemwa,
akagira umutima uboneye,
ntasenge ibigirwamana#ntasenge ibigirwamana: cg ntabeshye. cyangwa ngo arahire ibinyoma.
5Uhoraho azamuhundazaho imigisha,
Imana Umukiza we izamubara nk'intungane.
6Iyo ni yo myifatire y'abayiyoboka,
abasenga Imana ya Yakobo ni ko bagenza.
Kuruhuka.
7Nimukingure amarembo muyarangaze,
inzugi zabayeho kuva kera muzikingure,
Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira.
8“Mbese uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?”
Ni Uhoraho nyir'imbaraga n'ubutwari,
ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba.
9Nimukingure amarembo muyarangaze,
inzugi zabayeho kuva kera muzikingure,
Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira.
10“Ariko se uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?”
Uwo Mwami nyir'ikuzo ni Uhoraho Nyiringabo.
Kuruhuka.

Currently Selected:

Zaburi 24: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in