YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 23

23
Uhoraho ni umushumba mwiza
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho ni umushumba wanjye,
ntabwo nzagira icyo nkena.
2Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye,
akanyuhira amazi y'urubogobogo.
3Ni we ungaruramo intege,
ni indahemuka anyuza mu nzira nziza.
4Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima,
nta kintu cyantera ubwoba.
Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye,
uranyobora ukanandengera,
ibyo ni byo bimpumuriza.
5Untegurira ibyokurya byiza,
abanzi banjye bakabura uko bangenza.
Unyakira iwawe nk'umushyitsi w'imena#Unyakira … imena: mu giheburayi ni Unsutse amavuta mu mutwe. Reba Lk 7.44-46 (sob).,
ukanzimanira ukandabagiza.
6Koko ineza yawe n'imbabazi zawe bizambaho,
bizambaho igihe cyose nkiriho,
nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe,
nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho.

Currently Selected:

Zaburi 23: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in