YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 144

144
Uhoraho ni we utanga gutsinda
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho nasingizwe we rutare runkingira,
yantoje kurwana mu ntambara,
antoza no kurasana ku rugamba.
2Ni we nkesha imbabazi ambera ubuhungiro ntamenwa,
ni urukuta runkingira akaba n'umukiza wanjye,
ni ingabo inkingira ni na we mpungiraho,
atuma amahanga anyoboka nkayategeka.
3Uhoraho, umuntu ni iki byatuma umwitaho,
umuntu buntu ni iki byatuma umuzirikana?
4Umuntu ni nk'umuyaga uhita,
iminsi yo kubaho kwe ishira nk'igicu cyamagira.
5Uhoraho, kingura ijuru umanuke,
ukore ku misozi icucumuke umwotsi.
6Uteze imirabyo utatanye abanzi banjye,
ubarase imyambi bakwire imishwaro.
7Rambura ukuboko uri mu ijuru,
undohore unkure mu kaga,
unkize ububasha bw'abanyamahanga,
8barangwa no kuvuga ibinyoma,
bagakora ibikorwa by'uburiganya.
9Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya,
ngucurangire inanga y'imirya icumi.
10Ni wowe uha abami gutsinda,
ni wowe wakijije umugaragu wawe Dawidi inkota y'umwanzi.
11Nyarura unkize ububasha bw'abanyamahanga,
barangwa no kuvuga ibinyoma,
bagakora ibikorwa by'uburiganya.
12Bityo abahungu bacu bakiri bato bazakura,
bakure nk'ibihingwa bikura neza.
Abakobwa bacu bo bazaba beza,
bazamera nk'inkingi zirimbishijwe zo ku ngoro.
13Ibigega byacu bizasendera imyaka y'amoko yose,
amatungo yacu magufi azororoka yikube incuro igihumbi,
azikuba incuro ibihumbi icumi yuzure inzuri zacu,
14amatungo yacu maremare na yo azabyibuha.
Nta byuho bizacika mu nkuta z'imijyi yacu,
nta wuzajyanwa ho umunyago,
nta miborogo izumvikana mu mihanda y'iwacu.
15Hahirwa ubwoko bigendekera bityo!
Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana!

Currently Selected:

Zaburi 144: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in