YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 145

145
Gusingiza Uhoraho
1Igisingizo cya Dawidi.
Mana yanjye kandi Mwami wanjye,
reka nguheshe ikuzo,
nzajya mpora ngusingiza iteka ryose.
2Buri munsi nzajya ngusingiza,
nzajya mpora nkogeza iteka ryose.
3Uhoraho arakomeye cyane akwiye kogezwa,
gukomera kwe ntikugira iherezo.
4Uhoraho, ababyeyi bazajya babwira abana babo ibyo wakoze,
bazajya babatekerereza ibigwi by'ubutwari wagize.
5Nzamenyekanisha ikuzo n'icyubahiro no gukomera byawe,
menyekanishe n'ibitangaza wakoze.
6Abantu bazatangarira ibikorwa by'ububasha bwawe biteye ubwoba,
nanjye nzamamaza gukomera kwawe.
7Bazajya bibutsa ineza nyinshi ugira,
barangurure bishimira ubutungane bwawe.
8Uhoraho agira imbabazi n'impuhwe,
atinda kurakara kandi yuje urukundo.
9Uhoraho agirira neza abantu bose,
ibyo yaremye byose abigirira impuhwe.
10Uhoraho, ibyo waremye byose nibigushimire,
indahemuka zawe zigusingize.
11Zizogeza ingoma yawe ifite ikuzo,
zirate ububasha bwawe.
12Zizamenyesha abantu ibigwi by'ubutwari bwawe,
zibamenyeshe ikuzo rirabagirana ry'ingoma yawe.
13Ingoma yawe ntizigera ihanguka,
ubutegetsi bwawe buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
Uhoraho asohoza ibyo yasezeranye,
ni indahemuka mu byo akora byose#Uhoraho … byose: aya magambo ntaboneka mu bitabo byose by'igiheburayi..
14Uhoraho aramira abenda kugwa,
aruhura abarushye.
15Ibyo waremye byose biguhanze amaso,
bitegereje ko ubiha ibyokurya ku gihe.
16Upfumbatura igipfunsi cyawe,
ibifite ubuzima byose ukabihaza uko bishaka.
17Uhoraho ni intungane mu migenzereze ye yose,
ni indahemuka mu byo akora byose.
18Uhoraho aba bugufi bw'abamutakambira bose,
aba bugufi bw'abamutakambira bose babikuye ku mutima.
19Abamwubaha abaha ibyo bashaka,
yumva gutabaza kwabo akabagoboka.
20Uhoraho arinda abamukunda bose,
naho abagome bose akabatsemba.
21Reka nsingize Uhoraho,
ibifite ubuzima byose nibimusingize,
nibimusingize kuko ari umuziranenge,
nibijye bihora bimusingiza iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 145: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in