YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 131

131
Kwizera nk'uk'umwana
1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.
Uhoraho, sindi umwirasi,
nta n'ubwo nishyira hejuru.
Sinivanga mu bitandeba,
nta n'ubwo nivanga mu bindenze.
2Ahubwo ndatuza nkicecekera,
meze nk'incuke yigwanditse kuri nyina,
koko ntuje nk'umwana w'incuke.
3Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,
nimumwiringire kuva ubu kugeza iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 131: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in