YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 132

132
Siyoni, umurwa w'Imana
1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Uhoraho, zirikana Umwami Dawidi,
uzirikane n'imibabaro yagize.
2Dawidi yarahiye Uhoraho,
ahigira umuhigo nyir'ubutwari, Imana ya Yakobo.
3Yaravuze ati: “Sinzasubira iwanjye,
sinzurira uburiri bwanjye ngo ndyame,
4sinzigera nsinzira,
nta n'ubwo nzigera mfatanya amaso,
5kugeza ubwo nzabonera Uhoraho ikibanza,
nkabonera nyir'ubutwari Imana ya Yakobo aho gutura.”
6Isanduku yayo twumvise bayivuga turi Efurata#Efurata: ubanza wari umurenge wo mu ntara y'Abefurayimu, cg kari akarere k'i Betelehemu. ,
tuyisanga hafi y'umujyi wa Yāri#Yāri ni yo Kiriyati-Yeyarimu. Reba 1 Sam 6.21–7.1..
7Nimuze tujye mu nzu y'Uhoraho,
twikubite imbere y'intebe ye ya cyami#intebe … cyami: reba Zab 99.5 (sob). tumuramye.
8Uhoraho, haguruka winjire aho uteganyirijwe gutura,
injirana n'Isanduku iranga ububasha bwawe.
9Abatambyi bawe nibarangwe n'ubutungane,
indahemuka zawe nizivuze impundu.
10Kubera umurava umugaragu wawe Dawidi yagize,
ushyigikire umwami wimikishije amavuta.
11Uhoraho yarahiye Dawidi,
yarahiye akomeje ntazivuguruza ati:
“Mu bazagukomokaho nzatoranyamo abazasimburana ku ngoma yawe!
12Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye,
nibakurikiza amabwiriza nzabaha,
ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.”
13Erega Uhoraho yitoranyirije Siyoni,
yahahisemo ngo habe icyicaro cye!
14Yaravuze ati: “Aha ni ho nzatura iteka ryose,
ni ho nzategekera kuko ari ko nabishatse.
15Abatuye Siyoni nzabaha umugisha bagire ibibatunga byinshi,
abakene baho nzabahaza ibyokurya.
16Abatambyi baho nzabaha agakiza,
indahemuka zaho zivuze impundu z'urwunge.
17Nzatuma haba umwami ukomeye ukomoka kuri Dawidi,
uwo nimikishije amavuta sinzatuma ingoma ye ihanguka.
18Abanzi be nzabakoza isoni,
naho we atamirize ikamba rirabagirana.”

Currently Selected:

Zaburi 132: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in