Zaburi 127
127
Imigisha yose itangwa n'Uhoraho
1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo.
Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu,
abayubaka baba baruhira ubusa.
Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi,
abawurinda babera maso ubusa.
2Mwebwe abazinduka kare murushywa n'ubusa,
murakora ntimuruhuke mukarushywa n'ubusa,
murirya mukimara mushaka ibibatunga,
nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye.
3Erega abana ni impano itangwa n'Uhoraho,
urubyaro ni byo bihembo atanga!
4Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro,
bamubera nk'imyambi intwari ifite ku rugamba.
5Hahirwa uwabyaye benshi,
bamubera nk'imyambi yuzuye umutana.
Bene uwo ntazatsindwa,
ntazatsindwa naburanira n'abanzi be aho ibibazo bikemurirwa#aho … bikemurirwa: ni ukuvuga ku irembo ry'umujyi. Reba Intang 23.10 (sob)..
Currently Selected:
Zaburi 127: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001