YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 104

104
Gusingiza Uhoraho Umuremyi
1Reka nsingize Uhoraho.
Uhoraho Mana yanjye, urakomeye cyane,
wambaye ikuzo n'ubuhangange,
2wambaye umucyo#wambaye umucyo: reba 1 Tim 6.16. nk'umwitero.
Wahanitse ijuru nk'ubamba ihema.
3Inkingi z'Ingoro yawe wazishinze mu mazi yo hejuru#amazi yo hejuru: reba Intang 1.6-7; Zab 148.4.,
ugendera ku bicu nk'ugendera mu igare rikururwa n'amafarasi,
umuyaga ni yo mababa ugurukisha.
4Imiyaga uyigira intumwa zawe,
ibirimi by'umuriro ubigira abagaragu bo kugukorera.#4: cg Abamarayika bawe ubagira imiyaga, n'abagaragu bawe ubagira ibirimi by'umuriro. Reba Heb 1.7.
5Washimangiye isi ku mfatiro zayo,
isi ntizigera inyeganyega iteka ryose.
6Wayidendejeho inyanja imera nk'itwikirijwe umwenda,
amazi arenga hejuru y'imisozi.
7Amazi warayacyashye arahunga,
yumvise ijwi ryawe rihinda nk'inkuba arasandara,
8yatembye ku misozi asendera ibibaya,
akoranira aho wayageneye.
9Wayashingiye imbibi ntarengwa,
bityo ntazongera kuzimanganya isi.
10Amazi y'amasōko uyayobora mu migezi,
imigezi iromboreza hagati y'imisozi.
11Inyamaswa zose zo mu gasozi zirayashoka,
indogobe z'ishyamba na zo ziyanywaho zigashira inyota.
12Inyoni n'ibisiga byibera hafi y'iyo migezi,
mu mashami y'ibiti ni mo bijwigirira.
13Wibereye mu Ngoro yawe uvubira imisozi imvura,
ibiri ku isi binyurwa n'ibyo ukora.
14Ni wowe umeza ubwatsi bw'amatungo,
umeza n'imyaka abantu bahinga,
ubutaka ukabubyaza ibyokurya.
15Ububyaza divayi idabagiza abantu,
ububyaza n'amavuta y'iminzenze atuma bayagirana mu maso,
ububyaza n'ibyokurya byo kubatera imbaraga.
16Uhoraho, ibiti waremye bibona imvura ihagije,
ni byo masederi ya Libani wamejeje.
17Inyoni zarika ibyari byazo muri yo,
ibisiga bikibera mu bushorishori bwayo.
18Imisozi miremire yituriwe n'ihene z'agasozi,
ibitare na byo bikaba ubwihisho bw'impereryi.
19Ukwezi wagushyiriyeho kumenyekanisha ibihe,
izuba na ryo rizi igihe rirengera.
20Wohereza umwijima ijoro rikaba riraguye,
inyamaswa zose zo mu gasozi zirara zirigenda.
21Mana, intare zīvugira mu muhigo,
zīvuga zigusaba ibyokurya.
22Iyo izuba rirashe zirigendera,
zijya kwiryamira mu masenga yazo.
23Ni bwo abantu bajya ku mirimo yabo,
bagakora#bagakora: cg bagakora mu mirima yabo. bakageza nimugoroba.
24Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe ari byinshi!
Erega byose wabikoranye ubuhanga!
Isi yose yuzuye ibyo wahanze.
25Irebere ukuntu inyanja ari nini kandi ari ngari,
ibinyabuzima biyigendamo ntibibarika,
byaba ibito cyangwa ibinini.
26Amato ayigendamo yerekeza hirya no hino,
cya gikōko nyamunini waremye cyo mu nyanja ni mo cyikinagura#cya gikōko … cyikinagura: cg Leviyatani waremye ni mo yikinagura. Reba Zab 74.14; Ezayi 21.1..
27Ibiremwa byose biguhanze amaso,
bitegereje ko ubigaburira ibyokurya byabyo ku gihe.
28Urabigaburira bikarya,
upfumbatura igipfunsi ukabihaza ibyiza.
29Wanga kubyitaho bigashya ubwoba,
wabikuramo umwuka bigapfa,
bisubira mu gitaka aho byavuye.
30Wohereza umwuka#umwuka: cg Mwuka. wawe bikabaho,
ubutaka ubuha isura nshya.
31Uhoraho nahorane ikuzo iteka ryose,
Uhoraho niyishimire ibyo yakoze.
32Yitegereza isi igatingita,
yakoza urutoki ku misozi igacucumuka umwotsi.
33Nzaririmbira Uhoraho igihe nkiriho,
ncurangire Imana yanjye igihe nzaba ngihumeka.
34Ibyo nibwira nibinogere Uhoraho,
nanjye nzahora mwishimira.
35Abanyabyaha nibashire ku isi,
abagome na bo ntibakabeho!
Reka nsingize Uhoraho! Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 104: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in