YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 3

3
Ubwenge no kubaha Imana
1Mwana wanjye, ntukibagirwe inama zanjye kandi ujye uzirikana amabwiriza nguha. 2Nugenza utyo uzarama kandi uzagira amahoro asesuye. 3Umurava n'ukuri bijye bikuranga, ubitamirize nk'urunigi mu ijosi, maze ubyandike mu mutima wawe. 4Ibyo bizatuma ugira ubutoni n'ihirwe ku Mana no ku bantu. 5Wiringire Uhoraho n'umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. 6Mu migenzereze yawe ujye umuzirikana, na we azaboneza imigambi yawe. 7Ntukiringire ubwenge bwawe, ahubwo uzajye wubaha Uhoraho, wirinde ikibi. 8Ibyo bizabera umubiri wawe umuti, bihembure ingingo zawe. 9Wubahe Uhoraho umutura ku byo utunze, umuture umuganura w'umusaruro wawe, 10bityo ibigega byawe bizuzura ibyokurya, naho imivure yawe yuzure divayi. 11Mwana wanjye ntukange inama z'Uhoraho kandi ntukinubire imiburo ye. 12Koko rero Uhoraho acyaha uwo akunda, nk'uko umubyeyi acyaha umwana akunda.
Ubwenge n'ihirwe
13Hahirwa umuntu ugira ubwenge akagira n'ubushishozi. 14Kubugira biruta gutunga ifeza, inyungu yabwo iruta izahabu. 15Ubwenge burusha agaciro amasaro y'agahebuzo, ntawagira ikindi yifuza cyahwana na bwo. 16Ubwenge butuma umuntu arama, bukamuha ubukungu n'icyubahiro. 17Ubufite abaho mu munezero bukamuzanira amahoro. 18Ubwenge bumeze nk'igiti cy'ubugingo#igiti cy'ubugingo: reba Intang 2.9. ku babufite, hahirwa abamaze kubushyikira.
19Uhoraho yahanze isi akoresheje ubwenge,
arema ijuru akoresheje ubushishozi.
20Ubuhanga bwe bwazamuye amasōko y'ikuzimu aradudubiza,
butuma ibicu bibyara imvura.
Uhoraho arinda umunyabwenge
21Mwana wanjye, ujye ugira amakenga n'ubushishozi, ntuzabiteshukeho. 22Bizatuma ugira imibereho myiza kandi bikubere nk'urunigi utamirije mu ijosi. 23Ubwo ni bwo uzakomeza kujya mbere nta nkomyi, kandi ntuzigera uhungabana. 24Uzaryama nta cyo wikanga, uzisinzirira ibitotsi bikugwe neza. 25Ntuzatinya ibiteye ubwoba bigutunguye, cyangwa ibitero by'inkozi z'ibibi ziguhagurukiye. 26Koko Uhoraho azakubera umwishingizi, kandi azakurinda kugwa mu mutego.
Gukunda abandi
27Ntukange kugirira neza ababikeneye, igihe cyose ubishoboye. 28Ntukarerege mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzaguha”, kandi ufite icyo umuha. 29Ntukagambanire umuturanyi wawe, kandi yaragufitiye icyizere. 30Ntukagire uwo utonganya nta mpamvu, igihe nta wagize ikibi agukorera. 31Ntukifuze kugenza nk'umunyarugomo, ntukigane imigenzereze ye, 32kuko Uhoraho yanga abagome urunuka, ariko agakunda abantu b'indahemuka. 33Uhoraho avuma urugo rw'umugiranabi, nyamara urugo rw'intungane akaruha umugisha. 34Uhoraho aseka abakobanyi, agatonesha abicisha bugufi. 35Abanyabwenge bazaragwa ikuzo, naho abapfapfa bakorwe n'isoni.

Currently Selected:

Imigani 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in