YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 19

19
1Kuba umukene witwara nk'intungane ni byiza,
ni byiza kuruta umuntu w'umupfapfa akaba n'indyarya.
2Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete,
nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira.
3Ubupfapfa bw'umuntu bumushyira mu kaga,
nyamara arahindukira agatuka Imana.
4Ubukire buzana incuti nyinshi,
nyamara incuti z'umukene ziramutererana.
5Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza,
umubeshyi na we ntazidegembya.
6Abantu benshi bikundisha ku muntu ukomeye,
buri muntu aba incuti y'ufite ibyo atanga.
7Abavandimwe b'umukene ntibamwitaho,
incuti na zo ziramwitaza,
yifuza kuvugana na zo zikamwima amatwi.
8Ushyira mu gaciro akiza ubugingo bwe,
uharanira ubushishozi azagubwa neza.
9Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza,
umubeshyi na we azarimbuka.
10Umupfapfa ntakwiye kwibera mu iraha,
inkoreragahato na zo ntizigategeke ba shebuja.
11Umuntu ushyira mu gaciro atsinda uburakari,
aheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe.
12Uburakari bw'umwami ni nk'umutontomo w'intare,
nyamara ineza ye ni nk'ikime gitonze ku byatsi.
13Umwana w'umupfapfa ashyira se mu kaga,
umugore uhorana intonganya ni nk'igitonyanga kidatuza.
14Urugo n'ubutunzi umuntu abiragwa n'ababyeyi,
naho umugore w'umunyamutima amuhabwa n'Uhoraho.
15Ubunebwe butera gusinzira ubuticura,
umunyamwetemuke ahorana inzara.
16Uwubahiriza amabwiriza akiza ubugingo bwe,
nyamara utita ku migenzereze ye azarimbuka.
17Uhaye umukene aba agurije Uhoraho,
Uhoraho azabimwitura.
18Hana umwana bigishoboka ko akosorwa,
nyamara ntukamuhanire kumwica.
19Urakara bikabije azabihanirwa,
nushaka kumukosora azarushaho.
20Jya ukurikiza inama ugirwa wemere no kwigishwa,
bityo uzaba umunyabwenge.
21Umuntu agambirira byinshi,
nyamara icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.
22Icyo umuntu ashakwaho ni ubutungane,
kuba umukene biruta kuba umubeshyi.
23Kubaha Uhoraho bigeza ku bugingo,
umwubaha azanezerwa ntazagira akaga.
24Umunebwe ashora akaboko ku mbehe,
nyamara akananirwa kwitamika.
25Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa yigiraho gushishoza,
iyo ucyashye umuhanga arushaho kujijuka.
26Umwana ujujubya se, akamenesha nyina ni urukozasoni.
27Mwana wanjye, ntukareke kumva impanuro,
bityo uzahorana ubumenyi.
28Umushinjabinyoma asuzuguza ubutabera,
naho imvugo y'inkozi z'ibibi ishyigikira ikibi.
29Abakobanyi bateganyirijwe ibihano,
abapfapfa bateganyirizwa gukubitwa inkoni.

Currently Selected:

Imigani 19: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in