YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 18

18
1Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n'abandi,
ntiyemera ukuri k'undi muntu wese.
2Gushyira mu gaciro ntibinezeza umupfapfa,
nyamara anezezwa no kugaragaza ibitekerezo bye bwite.
3Ubukozi bw'ibibi n'umugayo ntibisigana,
isoni na zo ntizitana no gutesha agaciro.
4Amagambo umuntu avuga agera kure nk'amazi y'inyanja,
avubura ubwenge nk'isōko y'amazi.
5Gushyigikira inkozi y'ibibi biragayitse,
gutsindisha intungane na byo biragayitse.
6Amagambo y'umupfapfa akurura impagarara,
ibyo avuga bisembura imirwano.
7Imvugo y'umupfapfa imukururira urupfu,
amagambo ye amubera umutego.
8Amagambo y'inzimuzi aryohera nk'indyo nziza,
acengera umuntu akagera ku mutima.
9Unebwa ku murimo we ntaho ataniye n'umurimbuzi.
10Uhoraho ni nk'umunara ntamenwa,
intungane zimuhungiraho zikagira umutekano.
11Umutungo w'umukungu ni wo kigo cye ntamenwa,
yibwira ko ari wo rukuta ntamenwa rumurinda.
12Ubwirasi bukururira umuntu urupfu,
kwiyoroshya bizanira umuntu icyubahiro.
13Umuntu upfa gusubiza adasobanukiwe,
uwo yerekana ubucucu bwe kandi akikoza isoni.
14Umurwayi ahumurizwa no kwihangana,
nyamara uwihebye ntahumurizwa.
15Umuntu ushishoza yunguka ubumenyi,
abanyabwenge babushakashaka hose.
16Gutanga impano byorohera uyitanga,
bimuhesha kugera ku bakomeye.
17Ubanje kurega aboneka ko ari umunyakuri,
nyamara umuburanyi we yaza akamuvuguruza.
18Hari ubwo abantu bakomeye bananiranwa mu mpaka,
iyo bakoresheje ubufindo burabakiranura.
19Kurura uwagiriwe nabi n'umuvandimwe bikomeye kuruta umujyi ntamenwa,
intonganya zabo zikomeye nk'ibyuma bikinze amarembo y'umujyi ntamenwa.
20Imvugo nziza ibeshaho nyirayo,
amagambo ye ni yo akesha ibimutunga.
21Imvugo y'umuntu imubera isōko y'ubuzima cyangwa urupfu,
ibyo avuga ni byo bimugaruka.
22Ubonye umugore w'ingeso nziza aba afite umugisha,
ayo ni amahirwe akesha Uhoraho.
23Imvugo y'umukene irangwa n'ubwitonzi,
nyamara umukire asubizanya umwaga.
24Incuti nyinshi zirasenya,
nyamara hariho incuti iruta umuvandimwe.

Currently Selected:

Imigani 18: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in