Abanyafilipi 2
2
Kwiyoroshya no gukomera bya Kristo
1Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe? 2Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera. 3Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. 4Umuntu wese yirinde kuzirikana ibye gusa, ahubwo ajye azirikana n'iby'abandi. 5Mujye mugira amatwara nk'aya Kristo Yezu.
6We nubwo yari asanzwe afite kamere y'Imana,
ntiyigeze yibwira ko guhwana na yo ari ikintu cyo kugundīrwa.
7Ahubwo yaretse ibye byose,
ahinduka nk'umuntu,
ndetse afata kamere y'inkoreragahato.
Yabonetse ameze nk'umuntu,
8yicisha bugufi arumvira,
ntiyanga no gupfa,
ndetse apfa abambwe ku musaraba.
9Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane,
imuha n'ikuzo risumba iry'abandi bose,
10kugira ngo mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu,
bose bapfukamire Yezu bamuramye,
11bose bamwogeze mu ruhame,
bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani,
ngo biheshe Imana Se ikuzo.
Kuba urumuri rw'isi
12Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana,#mwumviraga Imana: cg mwaranyumviraga. nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,#mutinya … umushyitsi: reba 2 Kor 7.15 (sob). 13kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.
14Mukore byose mutinuba kandi mutagirana impaka, 15kugira ngo mube abana b'Imana batagira umugayo, baboneye, batagira amakemwa, batuye mu bantu b'iki gihe b'abahemu n'abagizi ba nabi, mubabere nk'imuri zimurikira isi,#imuri zimurikira isi: cg inyenyeri zimurikira ikirere. 16mubagezaho Ijambo ry'ubugingo. Ibyo bizantera kubiratana ku munsi Kristo azaza, byerekane ko ntirukiye ubusa#ntirukiye ubusa: Pawulo agereranya kuyoboka Kristo no gusiganwa mu mikino. Reba Ikamba. cyangwa ngo mvunikire ubundi.
17Ahari amaraso yanjye azagomba gusukwa ku gitambo#gusukwa ku gitambo: Pawulo agereranya amaraso ye na divayi basukaga ku bitambo. Reba 2 Tim 4.6. mutura Imana, ari wo murimo muyikorera mubitewe no kwemera Kristo. Bibaye bityo nzabyishimira ngo namwe mwese mwishimane nanjye. 18Namwe ni uko nimwishime, kugira ngo nanjye nishimane namwe.
Timoteyo na Epafurodito
19Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize. 20Ni we wenyine mfite duhuje kubakunda, kandi wita by'ukuri ku byanyu. 21Abandi bose baharanira inyungu zabo bwite, aho guharanira iza Yezu Kristo. 22Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w'Ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se. 23Ni we rero niringiye kuzabatumaho nimara kumenya aho ibyanjye byerekeye. 24Ubundi kandi ndemeza ko Nyagasani nabishaka, ntazatinda kuza iwanyu.
25Nabonye ko ari ngombwa kubatumaho umuvandimwe Epafurodito dufatanyije umurimo, kandi turi kumwe ku rugamba. Ni intumwa yanyu mwohereje kugira ngo ankorere kuko nari mukeneye. 26Yari abakumbuye mwese kandi ababajwe cyane n'uko mwumvise ko arwaye. 27Koko yari arwaye yenda gupfa, ariko Imana ikinga ukuboko. Si we wenyine yabigiriye, nanjye yarabingiriye kugira ngo ne kwicwa n'agahinda kageretse ku kandi. 28Ni yo mpamvu ndushaho kumva ari ngombwa kumuboherereza, kugira ngo nimumubona muzongere kwishima, bityo nanjye nshire agahinda. 29Muramwakire rero mwishimye nk'umuvandimwe muri Nyagasani, kandi umuntu wese nk'uwo mujye mumwubaha. 30Erega yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristo, yigerejeho ngo yuzuze ibyo mutari kunshoborera ubwanyu!
Currently Selected:
Abanyafilipi 2: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001