Abanyafilipi 1
1
Indamutso
1Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.
2Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Pawulo asabira abemera Kristo b'i Filipi
3Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, 4iteka iyo nsenze mbasabira mwese nezerewe, 5mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira#kuva bigitangira: reba Intu 16.13-15. kugeza n'ubu. 6Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza. 7Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe. 8Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n'urukundo rwa Kristo Yezu rundimo.
9Icyo mbasabira kandi ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwira ngo mumenye byose, musobanukirwe byose, 10kugira ngo mushobore gusuzuma ibintu, mumenye ikirushije ibindi gutungana. Bityo muzabe mudafite amakemwa cyangwa umugayo umunsi Kristo azaza, 11ahubwo muzabe mwareze imbuto#imbuto: reba Yh 15.5 (sob). z'ubutungane, zihesha Imana ikuzo n'ishimwe mubikesha Yezu Kristo.
“Ku bwanjye kubaho ni Kristo”
12Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere, 13ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma#ingoro y'umwami w'i Roma: byashoboka ko yari iy'i Roma cyangwa ahandi hantu ho mu bihugu yategekaga. Reba 4.22. bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo. 14Ikindi kandi izi ngoyi zanjye zatumye abenshi mu bavandimwe#abavandimwe: reba Intu 9.30 (sob). bakomera kuri Nyagasani, maze barushaho kuvuga Ijambo ry'Imana bashize amanga.
15Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima. 16Abo babiterwa n'urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza. 17Naho ba bandi batangaza ibya Kristo, babiterwa no gushaka kwishyira imbere n'izindi mpamvu zitaboneye, bibwira ko binyongerera imibabaro yo kuba ku ngoyi.
18Mbese bitwaye iki? Baba babiterwa n'urwitwazo cyangwa n'ukuri, uko biri kose Kristo aramamazwa. Ibyo biranshimisha kandi bizakomeza kunshimisha. 19Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo. 20Dore icyo mfitiye amatsiko kandi niringiye kuzabona: nta kizatuma nkorwa n'isoni. Ahubwo ubu nk'uko bisanzwe nzakomeza kuvuga nshize amanga, kugira ngo naho nabaho cyangwa napfa, imibereho yanjye iheshe Kristo ikuzo ryinshi. 21Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu. 22Nyamara niba kubaho kwanjye kwatuma nkomeza gukora umurimo w'ingirakamaro, sinzi icyo nahitamo. 23Mpeze hagati nk'ururimi. Kimwe cyo ndifuza gutabaruka ngo nibanire na Kristo, ndetse ni cyo cyambera cyiza bihebuje, 24nyamara mwebwe icyarushaho kubagirira akamaro ni uko nagumya kubaho. 25Icyo nemeza kandi nzi neza ni uko nzagumya kubaho no kubana namwe mwese, kugira ngo mutere imbere kandi mwishimire Kristo Yezu mwemeye, 26maze muri we ishema ryanyu risesure kubera jyewe kuko nzaba ngarutse muri mwe.
Gukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza
27Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza. 28Ntimugaterwe ubwoba n'ababarwanya, ni cyo kizabera abo bantu icyemezo kivuye ku Mana ko bazarimbuka, naho mwe kibabere icyemezo ko muzakizwa. 29Koko kandi Imana yabagiriye ubuntu ni yo ibaha gukorera Kristo, atari ukumwemera gusa, ariko kandi ibaha no kubabazwa ari we muhōrwa. 30Iyo ntambara murwana ni iyo mwasanze ndwana, kandi nk'uko mwabyumvise na n'ubu ndacyayirwana.
Currently Selected:
Abanyafilipi 1: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001