YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 10

10
Gutandukana kw'abashakanye
(Mt 19.1-12; Lk 16.18)
1Hanyuma Yezu ava aho ngaho ajya mu ntara ya Yudeya, n'iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Imbaga y'abantu yongera gukoranira aho ari, asubira kubigisha nk'uko yabimenyereye.
2Abafarizayi bazanwa no kumutegera mu byo avuga. Baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we?”
3Na we arababaza ati: “Musa yabategetse iki?”
4Baramusubiza bati: “Musa yahaye umugabo uruhushya rwo kwirukana umugore we, amaze kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.”
5Yezu arababwira ati: “Icyatumye Musa abandikira iryo tegeko ni uko imitima yanyu inangiye. 6Ariko mbere na mbere, igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore. 7‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, 8bombi bakaba umuntu umwe’, ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. 9Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”
10Bageze imuhira abigishwa bongera kumusobanuza ibyo yavuze. 11Arababwira ati: “Umugabo wese wirukana umugore we maze akazana undi, aba asambanye kandi akaba ahemukiye umugore we wa mbere. 12N'umugore wahukana n'umugabo we agashaka undi mugabo, aba asambanye.”
Yezu yakira abana bato
(Mt 19.13-15; Lk 18.15-17)
13Abantu bazanira Yezu abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa be barabacyaha. 14Yezu abibonye biramurakaza, arababwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'Imana ari ubw'abameze nka bo. 15Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw'Imana nk'uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.”
16Nuko ahobera abo bana, abarambikaho ibiganza abaha umugisha.
Umuntu w'umukungu asanga Yezu
(Mt 19.16-30; Lk 18.18-30)
17Yezu agihaguruka aho umuntu aza yiruka, amupfukama imbere aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
18Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n'umwe ubaho uretse Imana yonyine. 19Uzi Amategeko ngo ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntugahuguze, ujye wubaha so na nyoko.”
20Undi ati: “Mwigisha, ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.”
21Nuko Yezu amwitegereje aramukunda. Ni ko kumubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe, genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”
22Uwo muntu yumvise iryo jambo arasuherwa, agenda ashavuye kuko yari afite ibintu byinshi.
23Yezu areba abigishwa be arababwira ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw'Imana!”
24Abigishwa be bumvise ibyo baratangara. Nuko Yezu yungamo ati: “Bana banjye, mbega ukuntu biruhanyije#biruhanyije: cg biruhije abishingikirije ku bukungu bwabo. kwinjira mu bwami bw'Imana! 25Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
26Abigishwa be barushaho gutangara, barabazanya bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?”
27Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ni ibidashoboka, ariko ku Mana si ko biri kuko yo byose biyishobokera.”
28Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize byose turagukurikira.”
29Yezu ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa abavandimwe, cyangwa nyina cyangwa se, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye n'Ubutumwa bwiza, 30muri iki gihe uwo muntu azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana. Azahabwa ingo n'abavandimwe na ba nyina n'abana n'amasambu, icyakora azanatotezwa, no mu gihe kizaza azahabwa ubugingo buhoraho. 31Ikindi kandi hari benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere.”
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
(Mt 20.17-19; Lk 18.31-34)
32Ubwo bari mu nzira bagana i Yeruzalemu, Yezu ajya imbere y'abigishwa be. Bari bahagaritse umutima cyane, abandi babakurikiye na bo bari bafite ubwoba. Yezu yongera kwihererana n'abigishwa be cumi na babiri, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati: 33“Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w'umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga 34bamushinyagurire, bamuvundereze amacandwe, bamukubite ibiboko bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.”
Yakobo na Yohani bisabira ubutoni
(Mt 20.20-28)
35Hanyuma Yakobo na Yohani bene Zebedeyi baramwegera, baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko wadukorera icyo tugusaba.”
36Arababaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?”
37Baramusubiza bati: “Uduhe kuzicarana nawe ku ntebe za cyami, umwe iburyo undi ibumoso#iburyo … ibumoso: reba Mt 20.21 (sob)., igihe uzaba wimye ingoma ufite ikuzo.”
38Yezu arababwira ati: “Ntabwo muzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy'umubabaro#igikombe cy'umubabaro: reba Mt 20.22 (sob). ngomba kunywa? Ese mwashobora kubatizwa mu mubabaro#kubatizwa mu mubabaro: Yezu yari agenewe kubabazwa akarengwaho n'umubabaro, ibyo abigereranya no kubatizwa. kimwe nanjye?”
39Baramusubiza bati: “Twabishobora.”
Nuko Yezu arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, n'ukuntu nzabatizwa ni ko muzabatizwa, 40naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubigaba ahubwo bifite ababigenewe.”
41Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. 42Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abahawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. 43Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera, 44kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wa bose. 45Umwana w'umuntu na we ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira kugira ngo abe incungu ya benshi.”
Yezu ahumūra Barutimeyo
(Mt 20.29-34; Lk 18.35-43)
46Hanyuma bagera i Yeriko. Nuko Yezu n'abigishwa be bahavana n'imbaga y'abantu benshi. Basanga umuntu w'impumyi witwaga Barutimeyo mwene Timeyo, yicaye iruhande rw'inzira asabiriza. 47Yumvise ko Yezu w'i Nazareti aje, arangurura ijwi ati: “Yezu Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
48Benshi baramucyaha ngo aceceke!
Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
49Nuko Yezu arahagarara aravuga ati: “Nimumuhamagare.”
Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati: “Haguruka vuba araguhamagaye!”
50Ijugunya umwitero wayo, irabaduka isanga Yezu.
51Yezu abaza uwo muntu ati: “Urashaka ko ngukorera iki?”
Aramusubiza ati: “Mwigisha, mpumūra!”
52Yezu ati: “Igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”
Uwo mwanya arahumuka maze akurikira Yezu.

Currently Selected:

Mariko 10: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in