Yobu 38
38
Uwiteka asubiza Yobu
1Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y'umuyaga, aramubaza ati:
2“Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye?
Ni kuki uyihinyura uvuga amahomvu?
3Noneho kenyera kigabo ukomeze,
ngiye kukubaza nawe unsubize.
Imana ni umugenga w'isi
4Igihe naremaga isi wari uri he?
Ngaho mbwira niba ubijijukiwe.
5Mbese waba uzi uwashyizeho ingero zayo?
Ni nde wafashe umugozi akayipima?
6Mbese inkingi ihagazeho zishingiye ku ki?
Ese ibuye nsanganyarukuta ryashyizweho na nde,
7igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya,
abamarayika bose bavuzaga impundu?
8Ni nde wagomeye amazi y'inyanja kugira ngo atarenga inkombe?
Ni nde watumye apfupfunuka mu nda y'isi?
9Inyanja nayambitse ibicu nk'umwambaro,
nayikenyeje ibicu byijimye.
10Ni jye wayihaye imbibi ntarengwa,
narayigomeye kugira ngo itarenga inkombe.
11Narayibwiye nti:
‘Jya ugarukira hano ntukaharenge,
imihengeri yawe ikaze izagarukira aha.’
12Kuva wabaho wigeze utegeka ko bucya?
Wigeze utegeka umuseke igihe utambikira?
13Mbese wigeze uwutegeka kubonekera iyo gihera?
Ese wawutegetse gukunkumura abagome bari ku isi?
14Bityo isi ihinduka nk'ibumba bashyizeho kashe,
imera nk'iyisesuyeho umwambaro.
15Abagome babura urumuri rwabamurikiraga,
ibikorwa byabo by'urugomo bikaburiramo.
16Mbese wigeze ugera ku isōko y'inyanja?
Wigeze ugendagenda ikuzimu hayo?
17Mbese wigeze ubona amarembo y'ahagana ikuzimu?
Waba warabonye amarembo y'isi y'abapfuye?
18Mbese waba uzi uko ingero z'isi zingana?
Ngaho nsubiza niba ibyo byose ubizi.
19Mbese uzi aho umucyo uturuka?
Ese uzi aho umwijima ukomoka?
20Mbese wabasha kubijyana aho bikomoka?
Ese uzi akayira kagana aho bituye?
21Reka ubimenye ahari wabitanze kubaho,
erega nta mugayo ubayeho igihe kirekire!
22Mbese wigeze ubona ikigega amasimbi abikwamo?
Ese wabonye ikigega cy'urubura?
23Byombi nabizigamiye igihe cy'amakuba,
nabizigamiye igihe cy'imirwano n'icy'intambara.
24Mbese uzi inzira imirabyo inyuramo kugira ngo ikwire?
Umuyaga w'iburasirazuba ukwira ku isi uvuye he?
25Ni nde waciye imiyoboro imvura inyuramo?
Ni nde waciriye inkuba inzira ihindiramo?
26Ni nde ugusha imvura ahadatuwe?
Ni nde uyigusha mu butayu?
27Ni nde uvomerera agasi karimo ubusa?
Ni nde uhameza ibyatsi bitoshye?
28Mbese imvura igira se uyibyara?
Ikime cyo kibyarwa na nde?
29Mbese amasimbi agira nyina uyabyara?
Ikime cy'ubunyinya cyo gikomoka kuri nde?
30Ni nde utuma amazi akomera nk'ibuye?
Ni nde uhindura inyanja barafu?
31Mbese wabasha gukoranya inyenyeri zitwa Puleyadi zitera ibishashi?
Ese wabasha guhambura imigozi izirikanyije izitwa Oriyoni?
32Mbese ni wowe utuma inyenyeri zibonekera igihe cyazo?
Ese wabasha kuyobora izitwa Ikirura n'izizishagaye?
33Mbese uzi amategeko agenga ijuru?
Ese wabasha kuyahindura akagenga isi?
34Mbese wabasha kurangurura ijwi ukageza ku bicu,
bityo ugahamagara imvura ikagwa?
35Mbese imirabyo igenda ari uko uyohereje?
Hari ubwo se ikubwira iti: ‘Karame?’
36Ni nde wahaye nyirabarazana ubwenge?
Ni nde wahaye isake kujijuka?
37Ni nde ufite ubwenge bwatuma abarura ibicu,
ni nde ufite ubwenge bwatuma agusha imvura?
38Ni nde wahindura umukungugu ukaba icyondo,
ni nde watuma ibinonko bikakaye bijwenga bikomatana?
Imana ni yo igenga n'inyamaswa
39Mbese ni wowe uhigira intare y'ingore umuhigo?
Ese ni wowe umara ipfa ibyana byayo,
40igihe byibundiye mu ndiri yabyo,
igihe biri mu gico byubikiriye umuhigo?
41Ni nde ushakira igikona ibyokurya?
Ni nde ubigishakira igihe ibyana byacyo bintakambira,
ni nde ubishaka igihe bitakamba byabuze icyo birya?”
Currently Selected:
Yobu 38: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001