YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 37

37
1“Ibyo bituma umutima wanjye udiha,
uransimbuka ukenda kuva mu gitereko.
2Nimwumve ijwi ry'Imana ngo rirahinda,
nimwumve urwamo rwayo.
3Yohereza imirabyo yayo igakwira ikirere,
umucyo wayo ukwira isi yose.
4Nyuma y'imirabyo humvikana ijwi ry'Imana,
iryo jwi ritangaje rirahinda,
bityo ikohereza imirabyo.
5Imana ihindisha ijwi ryayo mu buryo butangaje,
ikora ibitangaza tutabasha gusobanukirwa.
6Itegeka amasimbi iti: ‘Nimugwe ku isi’,
itegeka n'imvura y'urujojo ikagwa ari umurindi.
7Ihagarika ibikorwa by'abantu,
iba igira ngo bamenye ko ari yo yabaremye.
8Icyo gihe inyamaswa zisubira mu ndiri yazo,
zihisha mu masenga yazo.
9Inkubi y'umuyaga ituruka mu majyepfo,
imbeho y'ubutita igaturuka mu majyaruguru.
10Imana ihuha ku mazi agahinduka urubura,
bityo amazi agahinduka urutare.
11Ituma ibicu birēkamo imvura,
ituma bikwira birimo imirabyo.
12Imana irabitegeka bikabuyera hirya no hino,
bizenguruka iyi si bisohoza imigambi yayo.
13Ibyo ni byo Imana ihanisha abatuye ku isi,
ni na byo ikoresha ibagaragariza urukundo.
14Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira,
itonde maze uzirikane ibitangaza by'Imana.
15Mbese uzi uko Imana igenga ibyo bicu?
Ni yo ituma imirabyo irabiriza mu bicu.
16Mbese wari uzi impamvu ibicu bidahanuka mu kirere?
Ibyo bigaragaza ibitangaza by'ubuhanga bwayo buhebuje.
17Mu gihe cy'ubushyuhe buzanwa n'umuyaga w'amajyepfo,
icyo gihe imyenda yawe iba ikotsa,
18mbese ubwo wari gufasha Imana kubamba ijuru?
Ese wari kubasha kurikomeza nk'indorerwamo y'umuringa?
19Twigishe icyo tuzabwira Imana,
twe nta cyo twavuga kuko nta cyo tuzi.
20Mbese nayimenyesha ko nshaka kuvugana na yo?
Ese umuntu yakwifuza kurimburwa na yo?
21Dore abantu ntibashobora kubona umucyo,
izuba rikingirijwe n'ibicu,
icyakora umuyaga uri bubihuhe ijuru ryeyuke.
22Urumuri rurabagirana nk'izahabu ruturutse mu majyaruguru,
Imana ije yisesuye ikuzo riteye ubwoba.
23Nyirububasha ntitubasha kumushyikira,
ni nyir'imbaraga n'ubutungane bihebuje,
ntajya arenganya abere.
24Ni cyo gituma abantu bayitinya,
ntiyita ku bigira abanyabwenge.”#ntiyita…abanyabwenge: cg ntiyita ku banyabwenge?

Currently Selected:

Yobu 37: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in