YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 6

6
Uhoraho arwanya abasenga ibigirwamana
1Uhoraho arambwira ati: 2“Yewe muntu, hindukirira imisozi ya Isiraheli maze uhanurire abayituye ibibi bigiye kubabaho. 3Uzababwire uti: ‘Yemwe abatuye imisozi ya Isiraheli, nimwumve ubutumwa bwa Nyagasani Uhoraho. Aravuze ngo: yemwe abatuye ku misozi no ku dusozi, no mu bikombe no mu bibaya, dore ngiye kubatsembesha intambara, ndimbure n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu. 4Nzasenya intambiro zanyu n'ibicaniro byanyu by'imibavu, kandi benshi muri mwe nzabatsinda imbere y'ibigirwamana byanyu. 5Imirambo y'Abisiraheli nzayararika imbere y'ibigirwamana byabo, amagufwa yabo nzayanyanyagiza ku mpande z'intambiro zanyu.
6“ ‘Imijyi yose mutuyemo izahindurwa ikidaturwa, n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu hazaba umusaka. Intambiro zanyu zizarimbuka, ibigirwamana byanyu bizamenagurika bishireho. Ibicaniro byanyu bizasenyuka n'ibikorwa byanyu bihinduke umuyonga. 7Benshi muri mwe bazapfa, bityo abazarokoka bazamenya ko ndi Uhoraho.
8“ ‘Icyakora bamwe muri mwe nzabarokora intambara batatanire mu mahanga. 9Abo bazarokoka bazanyibukira mu bihugu byabajyanye ho iminyago. Bazibuka uko nabahannye kubera ubwigomeke bwabo. Ni bwo bwatumye banyimūra bakayoboka ibigirwamana, kandi bazigaya ubwabo kubera ibizira bakoze. 10Nuko bazamenya ko ndi Uhoraho kandi ko imiburo yanjye itabaye impfabusa.’ ”
11Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ngaho koma mu mashyi, cinya ikirenge hasi maze utere hejuru uti: ‘Baragowe Abisiraheli bitewe n'ibizira byose bakoze!’ Kubera ibyo bazicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo. 12Abari kure bazicwa n'icyorezo, abari hafi bazazira intambara, abarokotse bazicwa n'inzara. Nzabamariraho uburakari bwanjye bwose. 13Intumbi zabo zizaba zirambaraye hagati y'ibigirwamana byabo zikikije intambiro zabo, zinyanyagiye ku dusozi no mu mpinga z'imisozi, zirambaraye munsi y'ibiti binini n'ibitoshye n'ahantu hose boserezaga imibavu ibigirwamana byabo. Ni bwo abasigaye bazamenya ko ndi Uhoraho. 14Nzabarwanya nkoresheje imbaraga, igihugu cyabo ngihindure amatongo n'ikidaturwa uhereye mu butayu bw'amajyepfo ukageza i Ribula#Ribula: cg Dibula. mu majyaruguru, n'aho batuye hose. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Currently Selected:

Ezekiyeli 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in