Ezekiyeli 5
5
Imana izahana Abisiraheli
1“Yewe muntu, fata inkota ityaye ikubere nk'urwembe, uyogosheshe imisatsi yawe n'ubwanwa#uyogosheshe… n'ubwanwa: abanyururu ni bo bamorwagaho umusatsi (Ezayi 7.20), abatuye Yeruzalemu bagiye kujyanwa ho iminyago., hanyuma uzane umunzani ubigabanyemo imigabane itatu. 2Igihe iminsi y'igotwa ry'umujyi izaba irangiye, uzafate kimwe cya gatatu cy'iyo misatsi n'ubwanwa, ugitwikire mu mujyi rwagati. Hanyuma uzafate ikindi kimwe cya gatatu cyabyo ugicagaguze inkota ku mpande z'umujyi, kimwe cya gatatu gisigaye ugitumurire mu muyaga, nanjye nzagikurikirana n'inkota. 3Icyakora uzafateho umusatsi muke, uwushyire mu mufuka w'umwenda wawe. 4Hanyuma uzafateho muke kuri uwo musatsi, uwujugunye mu muriro uwutwike. Bityo hazaturukamo umuriro uzakongora Abisiraheli bose.”
5Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uko ni ko nzagenzereza Yeruzalemu, umujyi nashinze hagati y'amahanga nkawukikiza ibihugu. 6Nyamara abayituye barenze ku byemezo nafashe, barangomeye kurusha amahanga, ntibakurikije amateka natanze kurusha ibihugu bibakikije. Bahinyuye ibyemezo nafashe, ntibakurikiza n'amateka natanze. 7None rero baturage ba Yeruzalemu, nimuntege amatwi. Mwaransuzuguye kurusha amahanga abakikije, ntimwakurikije amateka natanze, ntimwitaye no ku byemezo nafashe, ahubwo mwakurikije imigenzereze y'ayo mahanga. 8Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho navuze nti: ‘Ngiye kubahindukirana mbahanire imbere y'amahanga. 9Nzabakorera ibintu bibi ntigeze mbakorera, ndetse ntashobora no kongera gukora ukundi, mbaziza ko mwakoze ibizira. 10Ababyeyi bazarira abana babo muri wowe rwagati, abana na bo bazarya ababyeyi babo. Nzabacira urwo gupfa, abarurokotse mbatatanyirize mu mpande zose z'isi.’ ”
11Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje: kubera ko mwahumanyishije Ingoro yanjye ibibi byose n'ibizira byose, nanjye rero ngiye kubatsembaho, sinzabitaho kandi sinzabababarira. 12Kimwe cya gatatu muri mwe kizazira icyorezo cyangwa inzara mu mujyi rwagati, ikindi kimwe cya gatatu inkota izagitsembera mu mpande zawo, kimwe cya gatatu gisigaye nzagitatanyiriza mu mpande zose z'isi, maze ngikurikirane n'inkota. 13Nzabarakarira byimazeyo, mbature umujinya wanjye wose bityo mbe nihōreye. Hanyuma bazamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze mbitewe no kubafuhira, kugeza ubwo mbatuye umujinya wanjye. 14Umujyi wa Yeruzalemu nzawugira amatongo, usuzugurike mu mahanga awukikije n'imbere y'abahisi n'abagenzi. 15Igihe nzayihana nihanukiriye mbigiranye uburakari n'umujinya n'intonganya zikaze, Yeruzalemu izahinduka urukozasoni n'igitutsi, izaba iciro ry'imigani n'igiterashozi imbere y'amahanga ayikikije. Ni jye Uhoraho ubivuze.
16“Baturage ba Yeruzalemu, nzabarasa imyambi ari yo nzara izabatsemba, nzabateza inzara ikomeye ibatsembe maze nsenye ibigega byanyu by'ibiribwa. 17Nzabateza inzara n'inyamaswa z'inkazi bibamareho urubyaro. Muzugarizwa n'ibyorezo n'urugomo kandi intambara ibatsembe. Ni jye Uhoraho ubivuze.”
Currently Selected:
Ezekiyeli 5: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001