YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 3

3
Buri kintu kigira igihe cyacyo
1Buri kintu kigira igihe cyacyo,
ku isi buri gikorwa kigira umwanya wacyo.
2Hari igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa,
hari igihe cyo gutera imyaka n'igihe cyo kuyisarura.
3Hari igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza,
hari igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.
4Hari igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka,
hari igihe cyo gucura umuborogo n'igihe cyo kubyina.
5Hari igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda,
hari igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kudahoberana.
6Hari igihe cyo gushakashaka n'igihe cyo kuzibukira,
hari igihe cyo kubika ikintu n'igihe cyo kukijugunya.
7Hari igihe cyo gutabura ikintu n'igihe cyo kugiteranya,
hari igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga.
8Hari igihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga,
hari igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.
9None se ibikorwa umuntu aruhira bimwungura iki? 10Nitegereje imirimo Imana yahaye abantu kugira ngo bayikore, 11buri kintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Imana yashyize mu bantu ibitekerezo by'igihe cyahise n'igihe kizaza, nyamara ntibashobora kumenya ibikorwa by'Imana uhereye mu ntangiriro ukageza mu iherezo. 12Nzi ko nta cyabera abantu cyiza, cyaruta kunezezwa no gukora ibyiza bakiriho. 13Iyo umuntu arya kandi akanywa, akanezezwa n'ibikorwa bye, ibyo biba ari impano y'Imana. 14Nzi ko icyo Imana yaremye kizaramba, nta cyo umuntu yacyongeraho cyangwa ngo akigabanyeho. Imana igenza ityo kugira ngo abantu bayubahe. 15Ibiriho ubu byigeze kubaho, n'ibizabaho byabayeho mbere. Imana ihora igarura ibyigeze kubaho.
Amaherezo ya byose ni urupfu
16Hari ikindi nabonye ku isi: ahari hakwiriye kuba ubutabera n'ubutungane higanje ubugome. 17Naribwiye nti: “Imana izacira urubanza intungane kimwe n'umugome, kuko buri kintu cyose na buri gikorwa cyose kigira igihe cyacyo.” 18Ndongera ndibwira nti: “Ku byerekeye abantu, Imana irabagerageza kugira ngo biyumvishe ko bameze nk'inyamaswa.” 19Koko rero amaherezo y'abantu ni amwe n'ay'inyamaswa, urupfu rwabo ni rwo rw'inyamaswa, umwuka abantu bahumeka ni umwe n'uwazo. Abantu nta cyo barusha inyamaswa kuko amaherezo byose bihinduka ubusa#byose … ubusa: reba Zab 49.13,21.. 20Ibyo byombi bijya hamwe, byombi biva mu mukungugu#biva mu mukungugu: Intang 3.19; Zab 104.29. kandi bigasubira mu mukungugu. 21Ni nde uzi niba umwuka w'umuntu uzamuka hejuru, naho umwuka w'inyamaswa ukamanuka mu butaka? 22Uko nabibonye nta cyabera umuntu cyiza cyaruta kunezezwa n'ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. None se ni nde uzamumenyesha ibizabaho amaze gupfa?

Currently Selected:

Umubwiriza 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in