2 Timoteyo 4
4
1Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, hamwe na Kristo Yezu uzacira imanza abazima n'abapfuye, no kubera ukuza kwe aje kwima ingoma ye, 2utangaze Ijambo ry'Imana, urivuge mu gihe cyiza no mu gihe gikomeye. Ukosore abantu, ubacyahe, ubahugure ufite kubihanganira no kubigisha ubutitsa. 3Koko igihe kizaza abantu bamwe be kwihanganira inyigisho zishyitse, ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo bwite. Bityo bazikoranyirizaho abigisha benshi bababwira ibihuje n'ibyo bashaka kumva. 4Bazajya bica amatwi ngo batumva ukuri, ahubwo bahindukirire ibitekerezo by'imburamumaro. 5Nyamara wowe uramenye, uko byaba kose ujye wirinda muri byose, wihanganire kubabazwa, ukore umurimo wo gutangaza Ubutumwa bwiza, bityo urangize umurimo washinzwe n'Imana.
Ingorane Pawulo yagize
6Naho jyewe dore ubu ngiye gutangwa#gutangwa: mu kigereki handitse gusukwa. Reba Fil 2.17 (sob). ho igitambo. Igihe cyanjye cyo kwitarura kirageze. 7Narwanye intambara nziza, nageze aho dusiganirwa kugera kandi Kristo twemera namukomeyeho. 8Ahasigaye nteganyirijwe ikamba ry'ubutungane, iryo Nyagasani azangororera we mucamanza utabera, umunsi azazaho. Si jye jyenyine azariha, ahubwo azariha n'abantu bose bazaba bafitiye ubwuzu kumubona aje.
9Wihatire kungeraho vuba, 10kuko Dema yantereranye abitewe no gukunda iby'iyi si. Yigiriye i Tesaloniki, Kiresensi ajya mu ntara ya Galati, naho Tito ajya mu ya Dalumatiya. 11Luka wenyine ni we turi kumwe. Uzaze unzaniye Mariko kuko angirira akamaro mu murimo. 12Tikiko namutumye Efezi. 13Uzaze unzaniye igishura nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n'ibitabo cyane cyane iby'imizingo y'uruhu#imizingo y'uruhu: reba Igitabo. Imizingo y'impu z'intama cg iz'ihene, ni yo yarambaga cyane kandi igahenda..
14Umucuzi Alegisanderi yankoreye ibibi byinshi. Nyagasani azamugirira ibikwiranye n'ibyo yakoze. 15Nawe umwirinde kuko yarwanyije inyigisho zacu bikomeye.
16Mu iburana ryanjye#iburana ryanjye: ni ukuvuga igihe yagombaga kwiregura imbere y'Abanyaroma. rya mbere nta wamperekeje, bose barantereranye. Imana ntizabibahōre. 17Nyagasani we twari kumwe, bityo ampa ububasha ngo ntangaze Ubutumwa bwiza mu batari Abayahudi bose babwumve. Bityo yangobotoye nk'umvanye mu rwasaya rw'intare. 18Nyagasani azandokora ibibi byose bangirira, hanyuma azangeze mu bwami bwe bwo mu ijuru. Nahabwe ikuzo uko ibihe bihaye ibindi. Amina.
Umwanzuro
19Tashya Purisila na Akwila, kimwe n'ab'urugo rwa Onesiforo. 20Erasito yagumye i Korinti, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye. 21Uzagerageze kuza mbere y'amezi y'imbeho.
Ubulo na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abavandimwe bose ngo mutahe.
22Nyagasani abane nawe. Nagumye kubagirira ubuntu mwese.
Currently Selected:
2 Timoteyo 4: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001