1
2 Timoteyo 4:7
Bibiliya Ijambo ry'imana
Narwanye intambara nziza, nageze aho dusiganirwa kugera kandi Kristo twemera namukomeyeho.
Compare
Explore 2 Timoteyo 4:7
2
2 Timoteyo 4:2
utangaze Ijambo ry'Imana, urivuge mu gihe cyiza no mu gihe gikomeye. Ukosore abantu, ubacyahe, ubahugure ufite kubihanganira no kubigisha ubutitsa.
Explore 2 Timoteyo 4:2
3
2 Timoteyo 4:3-4
Koko igihe kizaza abantu bamwe be kwihanganira inyigisho zishyitse, ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo bwite. Bityo bazikoranyirizaho abigisha benshi bababwira ibihuje n'ibyo bashaka kumva. Bazajya bica amatwi ngo batumva ukuri, ahubwo bahindukirire ibitekerezo by'imburamumaro.
Explore 2 Timoteyo 4:3-4
4
2 Timoteyo 4:5
Nyamara wowe uramenye, uko byaba kose ujye wirinda muri byose, wihanganire kubabazwa, ukore umurimo wo gutangaza Ubutumwa bwiza, bityo urangize umurimo washinzwe n'Imana.
Explore 2 Timoteyo 4:5
5
2 Timoteyo 4:8
Ahasigaye nteganyirijwe ikamba ry'ubutungane, iryo Nyagasani azangororera we mucamanza utabera, umunsi azazaho. Si jye jyenyine azariha, ahubwo azariha n'abantu bose bazaba bafitiye ubwuzu kumubona aje.
Explore 2 Timoteyo 4:8
Home
Bible
Plans
Videos