Mariko 2
2
Yezu akiza ikimuga
(Mt 9.1-8; Lk 5.17-26)
1Hashize iminsi mike Yezu agaruka i Kafarinawumu, abantu bamenya ko ari imuhira#imuhira: ubanza ari kwa Simoni na Andereya. Reba 1.29.. 2Hateranira abantu benshi buzura mu nzu, ku buryo nta kanya na busa kabonekaga haba no mu muryango. Yezu atangira kubabwira Ijambo ry'Imana. 3Haza abantu bamuzaniye umuntu umugaye ahetswe na bane muri bo. 4Basanga badashoboye kumugeza aho Yezu ari kuko hari abantu benshi. Nuko basambura igisenge cy'inzu#igisenge cy'inzu: amazu y'icyo gihugu yari afite ibisenge bitegamye, ku buryo bitari biruhije kugeza icyo kimuga hejuru no gusambura igisenge. Reba Intu 10.9 (ishusho). aharinganiye n'aho Yezu yari ari, maze mu cyuho baciye bamanuriramo ingobyi uwo muntu umugaye yari ahetswemo. 5Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
6Bamwe mu bigishamategeko bari bicaye aho barabazanya bati: 7“Uriya atewe n'iki kuvuga atyo? Aratuka Imana#Aratuka Imana: reba Lev 24.16.! Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?”
8Ako kanya Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo? 9Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira uyu muntu umugaye ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ufate ingobyi yawe ugende?’ 10Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: 11“Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”
12Ako kanya arabyuka afata ingobyi ye, asohoka abantu bose bamureba ku buryo bose batangaye cyane, basingiza Imana bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk'ibi!”
Yezu ahamagara Levi
(Mt 9.9-13; Lk 5.27-32)
13Yezu asubira ku Kiyaga cya Galileya, maze imbaga y'abantu irahamusanga arabigisha. 14Nuko ahise abona Levi mwene Alufeyi, yicaye ku biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Levi aherako arahaguruka aramukurikira.
15Igihe Yezu n'abigishwa be bari kwa Levi bafungura, abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baraza basangira na bo, kuko mu bamukurikiraga, bene nk'abo bari benshi! 16Abigishamategeko bo mu Bafarizayi babonye Yezu asangira n'abasoresha n'abanyabyaha, babaza abigishwa be bati: “Kuki asangira n'abasoresha n'abanyabyaha?”
17Yezu abyumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”
Ibyerekeye kwigomwa kurya
(Mt 9.14-17; Lk 5.33-39)
18Igihe kimwe abigishwa ba Yohani Mubatiza n'Abafarizayi bari bigomwe kurya, maze abantu basanga Yezu baramubaza bati: “Kuki abigishwa ba Yohani n'ab'Abafarizayi bigomwa kurya, naho abawe ntibabikore?”
19Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kwigomwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Oya, igihe cyose bakiri kumwe ntibashobora kwigomwa kurya. 20Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.
21“Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka. 22Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu#impago z'impu: reba Mt 9.17 (ishusho na sob). zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya.”
Yezu yigisha iby'isabato
(Mt 12.1-8; Lk 6.1-5)
23Igihe kimwe Yezu anyuze mu mirima y'ingano ku isabato, abigishwa be bagenda baca amahundo. 24Nuko Abafarizayi babwira Yezu bati: “Dorere, kuki bakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?”
25Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje cyane? 26Icyo gihe yinjiye mu Nzu y'Imana arya imigati yatuwe Imana, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi. Ariko Dawidi yayiriyeho ahaho n'abo bari kumwe. Ibyo byabaye igihe Abiyatari yari Umutambyi mukuru.”
27Yezu arababwira ati: “Isabato yabereyeho abantu, abantu si bo babereyeho isabato. 28Nuko rero Umwana w'umuntu ni we ugenga n'isabato.”
Currently Selected:
Mariko 2: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001