Mariko 3
3
Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza
(Mt 12.9-14; Lk 6.6-11)
1Yezu asubiye mu rusengero ahasanga umuntu wari unyunyutse ikiganza. 2Bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega. 3Yezu abwira uwo muntu wari unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka ujye hariya hagati.” 4Nuko arababaza ati: “Mbese hemewe iki ku munsi w'isabato, kugira neza cyangwa se kugira nabi? Gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baricecekera.
5Yezu abararanganyamo amaso arakaye, kandi atewe agahinda n'uko imitima yabo inangiye. Nuko abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima.
6Abafarizayi basohotse, ako kanya bahuza umugambi n'abo mu ishyaka rya Herodi#ishyaka rya Herodi: ni abarwaniraga ishyaka Herodi Antipa, kugira ngo we cg undi ukomoka kuri Herodi Mukuru, abe umwami w'igihugu cya Isiraheli mu cyimbo cy'umutegetsi w'Umunyaroma (nka Pilato)., kugira ngo bashake uko bamwica.
Abantu benshi basanga Yezu ku Kiyaga cya Galileya
7Nuko Yezu n'abigishwa be bagenda bagana ku kiyaga, imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira. Bari baturutse muri Galileya no muri Yudeya, 8baturutse n'i Yeruzalemu no mu ntara ya Idumeya no hakurya ya Yorodani, no mu karere ka Tiri na Sidoni. Bazanywe n'uko bumvise ibyo Yezu yakoraga. 9Nuko abwira abigishwa be kumwegereza ubwato ngo ajyemo rubanda rutamuniganaho, 10kuko yari yakijije abantu benshi bigatuma abari barwaye bose bamwisukaho kugira ngo bamukoreho. 11Ingabo za Satani na zo iyo zabonaga Yezu, zituraga hasi imbere ye zikarangurura ziti: “Uri Umwana w'Imana.” 12Na we akazibuza azihanangiriza ngo ze kumwamamaza.
Yezu atoranya abigishwa cumi na babiri
(Mt 10.1-4; Lk 6.12-16)
13Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye baramusanga. 14Nuko atoranya muri bo cumi na babiri kugira ngo babane na we, ajye abohereza kwamamaza Ubutumwa bwiza, 15abaha n'ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani. 16Abo cumi na babiri yatoranyije ni aba: Simoni Petero, 17na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi ari bo yahimbye Bowanerige (ni ukuvuga “abakubita nk'inkuba”), 18na Andereya na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Tomasi na Yakobo mwene Alufeyi, na Tadeyo na Simoni w'umurwanashyaka w'igihugu, 19na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu.
Yezu na Bēlizebuli
(Mt 12.22-32; Lk 11.14-23; 12.10)
20Hanyuma Yezu agaruka imuhira#imuhira: ni i Kafarinawumu. Reba 2.1., imbaga y'abantu yongera guterana, bigeza aho we n'abigishwa be babura uko bafungura. 21Bene wabo babimenye baza kuhamuvana, kuko bavugaga bati: “Yasaze.”
22Abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravuga bati: “Yahanzweho na Bēlizebuli”, kandi bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n'uwo mutware wazo.”
23Yezu arabahamagara maze abaha urugero ati: “Satani ashobora ate kumenesha Satani? 24Iyo igihugu gisubiranyemo ntigishobora gukomera. 25Byongeye kandi iyo umuryango usubiranyemo, ntushobora gukomera. 26Nuko rero niba Satani ubwe yirwanya, aba yiciyemo ibice ntashobore gukomera, ibye bikaba birangiye.
27“Ntawe ubasha kwigabiza urugo rw'umunyamaboko ngo amusahure ibyo atunze keretse abanje kumuboha, ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.
28“Ndababwira nkomeje ko ibyaha byose abantu bakoze, ndetse n'ibyo batutse Imana byose bazabibabarirwa. 29Ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntabwo azababarirwa bibaho. Azabarwaho icyaha gihoraho iteka ryose.”
30Icyateye Yezu kuvuga ibyo ni uko bari bavuze ngo yahanzweho n'ingabo ya Satani.
Nyina wa Yezu n'abavandimwe be
(Mt 12.46-50; Lk 8.19-21)
31Nyina wa Yezu n'abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho. 32Abantu benshi bari bicaye bamukikije baramubwira bati: “Yewe, nyoko n'abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.”
33Yezu arabasubiza ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni bande?”
34Nuko araranganya amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni aba: 35umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”
Currently Selected:
Mariko 3: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001