YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 18

18
Yozafati yifatanya na Ahabu umwami w'Abisiraheli
(1 Bami 22.1-4)
1Yozafati agira ubukire bwinshi n'ikuzo, ashyingirana na Ahabu. 2Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n'abo bari kumwe, ababāgira intama n'ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y'i Gileyadi. 3Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w'u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y'i Gileyadi?”
Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, tuzajyana ku rugamba!”
Abahanuzi b'abacancuro bahanura ugutsinda
(1 Bami 22.5-12)
4Yozafati yongera kubwira Ahabu ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”
5Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?”
Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.”
6Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi w'Uhoraho uri hano ngo tumubaze?”
7Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.”
Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!”
8Nuko Umwami Ahabu ahamagaza umugaragu we, aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
9Umwami wa Isiraheli n'uw'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo ku irembo ry'umujyi: wa Samariya, bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo. 10Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ”
11Abandi bahanuzi bose na bo barahanura bati: “Zamuka utere Ramoti y'i Gileyadi uzahatsinda. Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”
Umuhanuzi Mikaya ahanura ugutsindwa
(1 Bami 22.13-28)
12Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”
13Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze, uretse icyo Imana yanjye iri bumbwire.”
14Mikaya asanga umwami, maze Ahabu aramubaza ati: “Mikaya we, mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?”
Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”
15Nyamara Ahabu yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira gusa ukuri kuvuye ku Uhoraho?”
16Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibagira umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”
17Nuko umwami wa Isiraheli abwira Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi!”
18Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n'ibumoso, 19maze Uhoraho arabaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere Ramoti y'i Gileyadi yicirweyo?’ Umwe avuga ibye undi ibye. 20Nuko haza umumarayika ahagarara imbere y'Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Uzabigenza ute?’ 21Umumarayika ati: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ukore utyo umushuke, kuko ubishoboye.’ ”
22Mikaya yungamo ati: “Dore Uhoraho yashyize mu bahanuzi bawe ubuhanuzi bw'ibinyoma, kuko yiyemeje kuguteza ibyago.”
23Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”
24Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa umunsi uzajya kwihisha ahiherereye, uva mu nzu ujya mu yindi.”
25Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Nimufate Mikaya mumushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi:, na Yowashi umwana wanjye. 26Mubabwire ko mbategetse gushyira Mikaya muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.”
27Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo!” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mwumva!”
Umwami Ahabu agwa ku rugamba
(1 Bami 22.29-40)
28Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera Ramoti y'i Gileyadi. 29Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.” Nuko ariyoberanya bajya ku rugamba.
30Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”
31Abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza. 32Ba bagaba b'ingabo bamenya ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.
33Hanyuma umusirikari w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ry'intambara ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.” 34Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'Abanyasiriya, bugorobye arapfa.

Currently Selected:

2 Amateka 18: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in