YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 15

15
Asa avugurura iyobokamana
(1 Bami 15.12-15)
1Mwuka w'Imana atuma Azariya mwene Odedi 2kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n'Abayuda n'Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka. 3Dore Abisiraheli bamaze igihe kirekire batamenya Imana nyakuri, nta mutambyi wo kubigisha nta n'Amategeko yayo bafite. 4Nyamara bageze mu makuba bagarukira Uhoraho Imana ya Isiraheli, baramushakashaka arabiyereka. 5Muri icyo gihe abantu ntibari bafite umutekano, ahubwo cyari igihe cy'imidugararo mu bihugu byose. 6Igihugu cyashyamiranaga n'ikindi, umujyi: ukarwanya undi, kuko Imana yabatezaga amakuba y'uburyo bwose. 7Mwebwe rero nimukomere mureke kwiheba, kuko Imana izabitura ikurikije ibikorwa byanyu.”
8Asa yumvise ubwo butumwa agejejweho n'umuhanuzi Azariya mwene Odedi, agira akanyabugabo maze atsemba ibigirwamana byo mu ntara y'u Buyuda n'iy'u Bubenyamini, n'ibyo mu mijyi yari yarigaruriye yo mu ntara ya Efurayimu. Yavuguruye n'urutambiro rw'Uhoraho rwari imbere y'ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho. 9Nuko akoranya Abayuda n'Ababenyamini bose, hamwe n'abakomokaga mu miryango y'Abefurayimu, n'Abamanase n'Abasimeyoni batuye u Buyuda, kuko bari bagarukiye umwami wa Isiraheli ari benshi, bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye ari kumwe na we. 10Bakoranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k'umwaka wa cumi n'itanu Asa ari ku ngoma. 11Uwo munsi batambira Uhoraho ibimasa magana arindwi, n'intama ibihumbi birindwi banyaze. 12Basezerana kuramya Uhoraho Imana ya ba sekuruza, n'umutima wabo wose n'ubugingo bwabo bwose. 13Umuntu wese yaba umusore cyangwa umusaza, yaba umugabo cyangwa umugore utajyaga kwemera kuramya Uhoraho Imana y'Abisiraheli, yagombaga kwicwa nta kabuza. 14Bagirira indahiro imbere y'Uhoraho baranguruye ijwi, bavuza amahembe n'amakondera. 15Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kubera ko bari bararahiye babikuye ku mutima, kandi bashakashaka Uhoraho bashyizeho umwete baramubona, abaha umutekano usesuye.
16Umwami Asa avana nyirakuru Māka ku mwanya w'ubugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Ategeka ko bamenagura iyo nkingi bakayijanjagura, bakayitwikira ku kagezi ka Kedironi. 17Asa ntiyasenya ahasengerwaga muri Isiraheli, nyamara yakomeje gukunda Uhoraho mu mibereho ye yose. 18Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y'Imana, ari byo ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho. 19Maze ntihongera kuba intambara, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n'itanu Asa ari ku ngoma.

Currently Selected:

2 Amateka 15: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in