1 Samweli 5
5
Isanduku y'Isezerano mu Bafilisiti
1Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y'Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi, 2mu ngoro y'ikigirwamana cyabo Dagoni, bayitereka iruhande rw'ishusho ryacyo. 3Bukeye Abanyashidodi basanga ishusho rya Dagoni ryituye hasi ryubamye imbere y'Isanduku y'Uhoraho, bararyegura barisubiza mu mwanya waryo. 4Bukeye bwaho basanga ryongeye kugwa ryubamye, imbere y'Isanduku y'Uhoraho hari igihimba cyonyine, umutwe n'ibiganza byataratse biri ku muryango. 5Ni cyo gituma n'ubu abatambyi b'ikigirwamana Dagoni, kimwe n'abandi bantu bose binjiye mu ngoro yacyo y'i Ashidodi, hari aho batagomba gukoza ibirenge ku muryango wayo. 6Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n'abatuye hafi yabo. 7Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n'imana yacu Dagoni.” 8Nuko bakoranya abategetsi batanu b'Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli tuyigenze dute?”
Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati#Gati: na wo ni umujyi w'Abafilisiti..”
Nuko bayijyanayo, 9ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima. 10Nuko Isanduku y'Imana bayijyana Ekuroni#Ekuroni: ni undi mujyi w'Abafilisiti.. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y'Imana y'Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”
11Nuko na bo bakoranya abategetsi bose b'Abafilisiti, barababwira bati: “Nimuvane hano Isanduku y'Imana y'Abisiraheli muyisubize iwabo, naho ubundi iratumara twese!” Koko rero, Abanyekuroni bose bari bakutse umutima, batinya gupfa kuko na bo Imana yari yabibasiye bikomeye. 12Bose bafatwaga n'ibibyimba, benshi bagapfa. Nuko gutaka kwabo kugera ku Mana yo mu ijuru.
Currently Selected:
1 Samweli 5: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001