1 Samweli 6
6
Abafilisiti bohereza Isanduku muri Isiraheli
1Isanduku y'Uhoraho yamaze amezi arindwi mu gihugu cy'Abafilisiti. 2Amaherezo Abafilisiti babaza abatambyi n'abapfumu babo bati: “Isanduku y'Uhoraho tuyigenze dute? Nimutubwire uburyo tuzayisubiza mu Bisiraheli.”
3Barabasubiza bati: “Nimusubizayo Isanduku y'Imana y'Abisiraheli, muramenye ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyoherezanye n'amaturo yo kwiyunga n'Imana yabo. Bityo muzakira ibibyimba, mumenyereho ko iyo Mana ari yo yari yabibasiye.”
4Abafilisiti barabaza bati: “Ariko se ni ayahe maturo tugomba kuyitura”
Abatambyi n'abapfumu barabasubiza bati: “Kubera ko icyorezo cyabateye mwebwe n'abategetsi banyu ari kimwe, muyiture ibibyimba bitanu bicuzwe mu izahabu, n'imbeba eshanu na zo zicuzwe mu izahabu mukurikije umubare w'abategetsi banyu. 5Muzacure rero amashusho y'ibibyimba byanyu n'ay'imbeba zayogoje igihugu cyanyu, muhe ikuzo Imana y'Abisiraheli. Ahari izarekeraho kubibasira mwebwe n'imana zanyu n'igihugu cyanyu. 6Ntimunangire imitima nk'uko Abanyamisiri n'umwami wabo babigenje. Mwibuke ukuntu iyo Mana yabagenje kugeza ubwo baretse Abisiraheli bakagenda. 7Ubu rero nimukore igare rishyashya, mufate inka ebyiri zonsa kandi zitigeze zikurura igare. Muzazizirike ku igare ariko inyana muzisubize mu kiraro. 8Isanduku y'Uhoraho muzayishyire mu igare, maze iruhande rwayo muhashyire agasanduku karimo ya mashusho y'izahabu muzaba mutanze ho ituro ryo kwiyunga n'Uhoraho. Hanyuma muzohereze igare rigende. 9Muzitegereze, nirifata icyerekezo cyo mu gihugu cy'Abisiraheli ahagana i Betishemeshi, muzamenya ko ari Uhoraho waduteje ibi byorezo. Niriterekeza iyo nzira, tuzamenya ko atari Uhoraho wabiduteje, ahubwo ari ibyizanye.”
10Abafilisiti babigenza batyo, bafata inka ebyiri zonsa bazizirika ku igare, izazo bazirekera mu kiraro. 11Isanduku y'Uhoraho bayishyira mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y'imbeba n'ay'ibibyimba. 12Za nka ziboneza inzira y'i Betishemeshi, zigenda zabira nta kugana iburyo cyangwa ibumoso. Abategetsi b'Abafilisiti baherekeza igare kugera ku mupaka w'i Betishemeshi. 13Abaturage b'uwo mujyi bari mu kibaya basarura ingano, bakubise amaso Isanduku basābwa n'ibyishimo. 14Igare rigeze mu murima wa Yozuwe w'i Betishemeshi rihagarara aho, iruhande rw'urutare. Ni ko kwasa imbaho zari zikoze igare, maze za nka bazitambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro. 15Abalevi bari bururukije Isanduku y'Uhoraho mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y'izahabu, babishyize kuri rwa rutare. Uwo munsi abaturage b'i Betishemeshi batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. 16Ba bategetsi b'Abafilisiti, bamaze kubibona, bisubirira Ekuroni.
17Abafilisiti bari batuye Uhoraho amaturo yo kwiyunga na we, agizwe n'amashusho atanu y'ibibyimba acuzwe mu'izahabu, angana n'imijyi yabo mikuru ari yo Ashidodi na Gaza, na Ashikeloni na Gati na Ekuroni. 18Naho imbeba z'izahabu, umubare wazo wanganaga n'uw'imijyi yose itegekwa na ba bategetsi batanu, yaba ikikijwe n'inkuta, yaba imidugudu yo mu cyaro, kugeza ku rutare runini rw'aho bari bateretse Isanduku y'Uhoraho, na n'ubu rukiri mu isambu ya Yozuwe i Betishemeshi.
19Abaturage b'i Betishemeshi barebye mu Isanduku y'Uhoraho, abicamo abantu mirongo irindwi#abantu mirongo irindwi: cg abantu mirongo irindwi mu baturage ibihumbi mirongo itanu., abasigaye bararira cyane, kuko Uhoraho yari yabahannye yihanukiriye.
Isanduku y'Isezerano igera i Kiriyati-Yeyarimu
20Hanyuma baravuga bati: “Ni nde wahangara guhagarara imbere y'Uhoraho, ya Mana nziranenge? Iyi Sanduku turayerekeza he?” 21Batuma i Kiriyati-Yeyarimu bati: “Abafilisiti bagaruye Isanduku y'Uhoraho, none nimuze muyijyane.”
Currently Selected:
1 Samweli 6: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001