Tito 1
1
1Pawulo imbata y'Imana n'intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z'Imana no kuzimenyesha ubwenge bw'ukuri guhuje no kubaha Imana, 2niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. 3Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk'uko Imana Umukiza wacu yategetse.
4 #
2 Kor 8.23; Gal 2.3; 2 Tim 4.10 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.
Ubuntu n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.
Pawulo ashinga Tito gutunganya iby'Itorero ry'i Kirete
5Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b'Itorero mu midugudu yose nk'uko nagutegetse. 6#1 Tim 3.2-7 Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. 7Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk'uko bikwiriye igisonga cy'Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi, 8ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, 9kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk'uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.
10Kuko hariho benshi b'ibigande n'abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro, 11bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y'abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi. 12Umwe muri bo w'umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b'abanyabute.” 13Uko guhamya ni uk'ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera, 14batita ku migani y'ibinyoma y'Abayuda n'amategeko y'abantu batera umugongo ukuri. 15Byose bibonereye#bibonereye: cyangwa, ntibihumanya. Reba Rom 14.20. ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n'imitima yabo. 16Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.
Currently Selected:
Tito 1: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.