YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 6

6
Ibimenyetso bya mbere bitandatu bimenwa
1Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.”
2 # Zek 1.8; 6.3,6 Ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.
3Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.” 4#Zek 1.8; 6.2 Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.
5 # Zek 6.2,6 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y'umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw'indatira mu intoki ze. 6Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”
7Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.” 8#Ezek 14.21 Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y'igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi.
9Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga. 10Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?” 11Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n'ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.
12 # Ibyah 11.13; 16.18; Yes 13.10; Yow 2.10; 3.4; 4.15; Mat Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk'amaraso, 13#Yes 34.4 inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk'uko umutini iyo unyeganyejwe n'umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije, 14#Ibyah 16.20 ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo. 15#Yes 2.19,21 Abami bo mu isi n'abatware bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, 16#Hos 10.8; Luka 23.30 babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama, 17#Yow 2.11; Mal 3.2 kuko umunsi ukomeye w'umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”

Currently Selected:

Ibyahisuwe 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in