YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 13

13
Haduka inyamaswa ivuye mu nyanja
1 # Dan 7.3; Ibyah 17.3,7-12 Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana. 2#Dan 7.4-6 Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko#aruko ni inyamaswa nini y'inkazi., akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.
3Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira. 4Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
5 # Dan 7.8,25; 11.36 Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n'abiri. 6Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru. 7#Dan 7.21 Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose. 8#Zab 69.29 Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw'isi.
9Ufite ugutwi niyumve. 10#Yer 15.2; 43.11 Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.
Haduka indi nyamaswa ivuye mu gitaka
11Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka. 12Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe, 13kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu. 14Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho. 15Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose. 16Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga, 17kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo.
18Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy