Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo.