YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 60

60
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha, 2#2 Sam 8.13; 1 Ngoma 18.12 ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri.
3Mana, uradutaye uradushenye,
Wararakaye udusubizemo intege.#60.3-14: iyi mirongo ihwanye na 60.1-12 muri Bibliya Yera ya mbere.
4Wateye igihugu igishyitsi uragisatura,
Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita.
5Weretse abantu bawe ibikomeye,
Watunywesheje inzoga zidandabiranya.
6Wahaye abakubaha ibendera,
Kugira ngo bahunge umuheto.
Sela.
7Kirisha ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize,
Kugira ngo abo ukunda bakizwe.
8Imana yarahiye kwera kwayo iti
“Nzishima, nzagabanya i Shekemu,
Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti.
9Galeyadi ni ahanjye,
Umuryango wa Manase ni uwanjye,
Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye,
Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami.
10Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,
Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,
Filisitiya, umvugirize impundu.”
11Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?
Ni nde uzangeza Edomu?
12Si wowe Mana wadutaye uzangezayo?
Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu uzangezayo?
13Udutabare umubisha,
Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro.
14Imana izadukoresha iby'ubutwari,
Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

Currently Selected:

Zaburi 60: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in