YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 59

59
1 # 1 Sam 19.11 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice.
2Mana yanjye, unkize abanzi banjye,
Unshyire hejuru y'abampagurukira.#59.2-18: iyi mirongo ihwanye na 59.1-17 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Unkize inkozi z'ibibi,
Undinde abicanyi.
4Kuko bubikira ubugingo bwanjye,
Abanyambaraga bateraniye kuntera,
Kandi ntazize igicumuro cyanjye,
Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka.
5Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora,
Kanguka unsanganire ubirebe.
6Ni wowe mpamagara, Uwiteka,
Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli,
Kangukira guhana abapagani#abapagani: cyangwa, abanyamahanga; reba Zab 79.10. bose,
Ntugire abanyabicumuro babi ubabarira.
Sela.
7Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa,
Bakazenguruka umudugudu.
8Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo,
Inkota ziri mu minwa yabo,
Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?”
9Ariko wowe Uwiteka uzabaseka,
Uzakoba abapagani bose.
10Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza,
Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.
11Imana mboneramo imbabazi izansanganira,
Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira.
12Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa,
Mwami ngabo idukingira,
Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi.
13Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy'akanwa kabo,
Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego,
Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe.
14Ubatsembane umujinya,
Ubatsembe be kubaho ukundi,
Kugeza ku mpera y'isi hose,
Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo.
Sela.
15Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa,
Bazenguruke umudugudu.
16Bahunahune bashake inyama,
Nibadahaga bakeshe ijoro.
17Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe,
Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira.
Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga,
N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye.
18Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe,
Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira,
Ni Imana mboneramo imbabazi.

Currently Selected:

Zaburi 59: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in