Zaburi 57
57
1 #
1 Sam 22.1; 24.4 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli.
2Mana, mbabarira mbabarira,
Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho.
Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira,
Kugeza aho ibi byago bizashirira.#57.2-12: iyi mirongo ihwanye na 57.1-11 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Ndatakira Imana Isumbabyose,
Imana inkorera byose.
4Izatuma iri mu ijuru inkize,
Ubwo ūshaka kumira azantuka,
Sela.
Imana izohereza imbabazi zayo n'umurava wayo.
5Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare,
Ndyama hagati y'abaka umuriro.
Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi,
Ururimi rwabo ni inkota ityaye.
6Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.
7Bateze ibirenge byanjye ikigoyi,
Umutima wanjye wiyunamiriye.
Bacukuye ubushya imbere yanjye,
Babugwamo ubwabo.
Sela.
8Mana, umutima wanjye urakomeye,
Umutima wanjye urakomeye,
Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe.
9Wa bwiza bwanjye we, kanguka,
Nebelu#Nebelu ni ikintu gifite imirya, gisa n'inanga. n'inanga nimukanguke,
Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke.
10Mwami, nzagushimira mu moko,
Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga,
11Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru,
Umurava wawe ugera mu bicu.
12Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.
Currently Selected:
Zaburi 57: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.