YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 56

56
1 # 1 Sam 21.14-16 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y'aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.
2Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira,
Biriza umunsi bandwanya bakampata.#56.2-14: iyi mirongo ihwanye na 56.1-13 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira,
Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.
4Uko ntinya kose nzakwiringira.
5Imana izampa gushima izina ryayo,
Imana ni yo niringiye sinzatinya,
Abantu babasha kuntwara iki?
6Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye,
Bibwira ibyo kungirira nabi bisa.
7Baraterana bakihisha,
Bakaronda ibirenge byanjye,
Kuko bubikiye ubugingo bwanjye.
8Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha?
Mana, tsinda amahanga hasi n'umujinya wawe.
9Ubara kurorongotana kwanjye,
Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe,
Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?
10Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo,
Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye.
11Imana izampa gushima izina ryayo,
Uwiteka azampa gushima izina rye.
12Imana ni yo niringiye sinzatinya,
Abantu babasha kuntwara iki?
13Mana, imihigo naguhize indiho,
Kandi nzakwitura amaturo y'ishimwe.
14Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,
N'ibirenge byanjye wabikijije gusitara,
Ngo mbone uko ngendera mu maso y'Imana mu mucyo w'ababaho.

Currently Selected:

Zaburi 56: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in