YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 40

40
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Nategereje Uwiteka nihanganye,
Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.#40.2-18: iyi mirongo ihwanye na 40.1-17 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by'isayo,
Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,
Akomeza intambwe zanjye.
4Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye,
Ni yo shimwe ry'Imana yacu,
Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.
5Hahirwa uwiringira Uwiteka,
Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.
6Uwiteka Mana yanjye,
Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,
Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi,
Ntihariho uwagereranywa nawe.
Nashaka kubyātura no kubirondora,
Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.
7 # Heb 10.5-7 Ibitambo n'amaturo y'ifu ntubyishimira,
Amatwi yanjye urayazibuye#urayazibuye: cyangwa, urayatoboye.,
Ibitambo byokeje n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse.
8Mperako ndavuga nti “Dore ndaje,
Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye.
9Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda,
Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”
10Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi,
Sinzabumba akanwa kanjye,
Uwiteka urabizi.
11Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye,
Mvuga umurava wawe n'agakiza kawe.
Imbabazi zawe n'ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.
12 # Zab 70.1-5 Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe,
Imbabazi zawe n'ukuri kwawe bijye bindinda iteka.
13Kuko ibyago bitabarika bingose,
Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba.
Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi,
Bituma umutima wanjye umvamo.
14Uwiteka emera kunkiza,
Uwiteka tebuka untabare.
15Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n'isoni bamwarane,
Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.
16Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,
Barekwe ku bw'isoni zabo.
17Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,
Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati
“Uwiteka ahimbazwe.”
18Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene,
Ariko Uwiteka anyitaho.
Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye,
Mana yanjye ntutinde.

Currently Selected:

Zaburi 40: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in