YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 128

128
1 Indirimbo y'Amazamuka.
Hahirwa uwubaha Uwiteka wese,
Akagenda mu nzira ze.
2Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe,
Uzajya wishima, uzahirwa.
3Umugore wawe azaba nk'umuzabibu wera cyane mu kirambi cy'inzu yawe,
Abana bawe bazaba nk'uduti twa elayo,
Bagose ameza yawe.
4Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka azahirwa.
5Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni,
Nawe uzabona ibyiza biza kuri Yerusalemu,
Iminsi yose ukiriho.
6Ni koko uzabona abuzukuru bawe.
Amahoro abe mu Bisirayeli.

Currently Selected:

Zaburi 128: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 128