YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 127

127
1 Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka.
Uwiteka iyo atari we wubaka inzu,
Abayubaka baba baruhira ubusa.
Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu,
Umurinzi abera maso ubusa.
2Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare,
Mugatinda cyane kuruhuka,
Mukarya umutsima w'umuruho.
Ni ko aha uwo akunda ibitotsi.#ibitotsi: cyangwa, ibingana bityo agisinziriye.
3Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka,
Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.
4Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri,
Ni ko abana bo mu busore bamera.
5Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye,
Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni,
Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo.

Currently Selected:

Zaburi 127: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 127