YouVersion Logo
Search Icon

Abafilipi 4

4
1Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.
2Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu. 3Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by'ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n'abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.
4Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
5Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi. 6Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. 7Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
8Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. 9Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.
10Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, icyakora mwaranzirikanaga ariko mwaburaga uburyo. 11Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite. 12Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. 13Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Ishimwe Pawulo ashimira Abafilipi
14Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye. 15#2 Kor 11.9 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine. 16#Ibyak 17.1 Ndetse n'i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri. 17Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe. 18#Kuva 29.18 Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana. 19Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. 20Icyubahiro kibe icy'Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.
21Nimuntahirize abera bose bari muri Kristo Yesu. Bene Data turi kumwe barabatashya. 22Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari.
23Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu.

Currently Selected:

Abafilipi 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy