1
Abafilipi 4:6
Bibiliya Yera
Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
Compare
Explore Abafilipi 4:6
2
Abafilipi 4:7
Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
Explore Abafilipi 4:7
3
Abafilipi 4:8
Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
Explore Abafilipi 4:8
4
Abafilipi 4:13
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Explore Abafilipi 4:13
5
Abafilipi 4:4
Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Explore Abafilipi 4:4
6
Abafilipi 4:19
Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.
Explore Abafilipi 4:19
7
Abafilipi 4:9
Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.
Explore Abafilipi 4:9
8
Abafilipi 4:5
Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.
Explore Abafilipi 4:5
9
Abafilipi 4:12
Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.
Explore Abafilipi 4:12
10
Abafilipi 4:11
Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite.
Explore Abafilipi 4:11
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos