YouVersion Logo
Search Icon

Kubara 34

34
Ingabano z'igihugu Abisirayeli bazahabwa
1Uwiteka abwira Mose ati 2“Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy'i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk'uko ingabano zacyo ziri. 3Igice cy'ikusi cy'igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw'ikusi ruhere ku iherezo ry'Inyanja y'Umunyu, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba. 4Maze ruzenguruke ruce iruhande rw'ikusi rw'ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni 5ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini.
6“ ‘Urugabano rw'iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n'ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw'iburengerazuba.
7“ ‘Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori. 8Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw'i Hamati rugarukire i Sedadi, 9maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi.
10“ ‘Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw'iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu. 11Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw'iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw'iburasirazuba rw'inyanja y'i Kinereti, 12rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y'Umunyu.
“ ‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n'ingabano zacyo z'impande zose.’ ”
13 # Yos 14.1-5 Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n'ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n'igice kingana n'igisigaye, 14kuko umuryango w'Abarubeni nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'uw'Abagadi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'igice gisigaye cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo. 15Iyo miryango uko ari ibiri n'igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba.”
Amazina y'abategetswe kugabanya Abisirayeli igihugu
16Uwiteka abwira Mose ati 17“Aya mazina ni yo y'abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni. 18Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo. 19Aya ni yo mazina y'abo bantu:
Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune.
20Mu muryango w'Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi.
21Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni.
22Mu muryango w'Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili.
23Mu Bayosefu mutoranye aba:
Mu muryango w'Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi.
24Mu muryango w'Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani.
25Mu muryango w'Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki.
26Mu muryango w'Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani.
27Mu muryango w'Abashēri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi.
28Mu muryango w'Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi.”
29Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy'i Kanāni.

Currently Selected:

Kubara 34: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in