YouVersion Logo
Search Icon

Kubara 35

35
Imidugudu y'Abalewi
1 # Yos 21.1-42 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati 2“Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahe n'inzuri zigose iyo midugudu impande zose. 3Imidugudu bayibemo ubwabo, inzuri zibemo ubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n'amatungo yabo yose. 4Inzuri zo ku midugudu muzaha Abalewi, zihere ku nkike z'imidugudu zigeze impande zose, ahaterwa intambwe magana atanu z'ibirenge. 5Kandi inyuma y'iyo midugudu muzagere intambwe igihumbi iruhande rw'iburasirazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikusi, n'izindi igihumbi iruhande rw'iburengerazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikasikazi, imidugudu iri hagati. Inzuri zo ku midugudu yabo zigerwe zityo. 6Imidugudu muzaha Abalewi ibemo imidugudu itandatu y'ubuhungiro, muzaba mukwiriye gutanga ngo gatozi wishe umuntu ayihungiremo, kandi muyongereho indi mirongo ine n'ibiri. 7Imidugudu yose muzaha Abalewi ibe mirongo ine n'umunani, muzayibahane n'inzuri zo kuri yo. 8Imidugudu muzakura kuri gakondo z'Abisirayeli mukayiha Abalewi, ku benshi muzakureho myinshi, ku bake muzakureho mike. Umuntu wese uko gakondo yahawe ingana, abe ari ko aha Abalewi ku midugudu ye.”
Imidugudu y'ubuhungiro
(Guteg 19.1-13; Yos 20.1-9)
9Uwiteka abwira Mose ati 10“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni, 11muzitoranirize imidugudu y'ubuhungiro, kugira ngo gatozi wishe umuntu atabyitumye, ayihungiremo. 12Iyo midugudu ibabere ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi, kugira ngo gatozi adapfa adahagaze imbere y'iteraniro, gucirwa urubanza. 13Mu midugudu muzatanga, itandatu izababere iy'ubuhungiro. 14Muzatange imidugudu itatu hakuno ya Yorodani, iyindi itatu muzayitange mu gihugu cy'i Kanāni, ibe imidugudu y'ubuhungiro. 15Iyo midugudu uko ari itandatu ibere Abisirayeli n'umunyamahanga n'umusuhuke bo muri bo iy'ubuhungiro, kugira ngo gatozi wese wishe undi atabyitumye, ayihungiremo.
16“ ‘Ariko niba yaramukubise ikintu cy'icyuma agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. 17Cyangwa niba yaramuhonze ibuye afite mu ntoki, ryabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. 18Cyangwa niba yaramukubise ikintu cyabajwe mu giti, afite mu ntoki cyabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. 19Uhōrera amaraso y'uwapfuye abe ari we umuhōra ubwe, namubona amuhōre.
20“ ‘Cyangwa niba yaramusunikishijwe n'urwango, cyangwa niba yaragize icyo amutera amuciriye igico, agapfa, 21cyangwa niba yaramukubitishijwe igipfunsi n'urwango agapfa, uwamukubise ntakabure kwicwa, yaba ari umwicanyi. Uhōrera amaraso y'uwapfuye ahōre uwo mwicanyi, namubona.
22“ ‘Ariko niba yaramusunitse atamwanze akamugwa mu maboko, cyangwa niba yaragize icyo amuteye atamuciriye igico, 23cyangwa niba yaramutembagarijeho ibuye ryabasha kwica umuntu, agapfa atamubonye, adasanzwe ari umwanzi we, atashakaga kugira icyo amutwara, 24iteraniro rice urubanza rw'uwamwishe n'uhōrera amaraso y'uwapfuye, ruhwanye n'ayo mategeko. 25Rikize gatozi uhōrera amaraso y'uwapfuye, rimusubize mu mudugudu w'ubuhungiro bwe yari yahungiyemo, awugumemo ageze aho umutambyi mukuru wasīzwe amavuta yera azapfira. 26Ariko gatozi uwo nagira ubwo arenga urugabano rw'umudugudu w'ubuhungiro bwe yahungiyemo, 27uhōrera amaraso y'uwapfuye agasanga ari inyuma y'urugabano rw'umudugudu w'ubuhungiro bwe akamuhōra, ntazagibwaho n'urubanza rw'inyama y'uwo, 28kuko uwo yari akwiriye kuguma mu mudugudu w'ubuhungiro bwe, akageza aho umutambyi mukuru azapfira. Maze umutambyi namara gupfa, gatozi uwo azasubire mu isambu ya gakondo ye. 29Ibyo bibabere itegeko ritegeka uko muca imanza, mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.
30 # Guteg 17.6; 19.15 “ ‘Uzica umuntu wese, gatozi uwo azicishwe n'abagabo bamushinje, ariko umugabo umwe ntagashinje umuntu ngo amwicishe.
31“ ‘Ntimukemere ikarabo ry'uwishe umuntu akaba akwiye guhōrwa, ahubwo ntakabure guhōrwa. 32Kandi ntimukemere ikarabo ry'uwahungiye mu mudugudu w'ubuhungiro bwe ngo asubire gutura mu gihugu, umutambyi atarapfa.
33“ ‘Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw'amaraso yakiviriyemo, itari ay'uwayavushije. 34Ntimuzanduze igihugu muzaturamo nkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli.’ ”

Currently Selected:

Kubara 35: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in