YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 2

2
Yesu akiza ikirema gihetswe n'abantu bane
(Mat 9.1-8; Luka 5.17-26)
1Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu. 2Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry'Imana. 3Haza abantu bane bahetse ikirema, 4ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y'inzu aharinganiye n'aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema. 5Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
6Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati 7“Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”
8Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu? 9Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’? 10Ariko nimumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati 11“Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”
12Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”
Yesu ahamagara Lewi umukoresha w'ikoro
(Mat 9.9-17; Luka 5.27-39)
13Avayo yongera kunyura iruhande rw'inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha. 14Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
15Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y'uwo bafungura, abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha basangira na Yesu n'abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi. 16Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!”
17Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”
18Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”
19Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n'umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa. 20Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.
21“Nta wudoda ikiremo cy'igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. 22Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya.”
Yesu yigisha iby'isabato
(Mat 12.1-8; Luka 6.1-5)
23 # Guteg 23.26 Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo. 24Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”
25 # 1 Sam 21.2-7 Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n'abo bari bari kumwe, 26#Lewi 24.9 ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari bari kumwe?”
27Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu si bo babayeho ku bw'isabato, 28ni cyo gituma Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato na yo.”

Currently Selected:

Mariko 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy