YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 1

1
Yohana Umubatiza
(Mat 3.1-12; Luka 3.1-18; Yoh 1.19-23)
1Itangiriro ry'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana. 2#Mal 3.1 Nk'uko byanditswe n'umuhanuzi Yesaya ngo
“Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,
Izatunganya inzira yawe.”
3 # Yes 40.3 “Ijwi ry'urangururira mu butayu ati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.’ ”
4Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha. 5Abatuye mu gihugu cy'i Yudaya n'ab'i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
6 # 2 Abami 1.8 Yohana yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura. 7Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw'inkweto ze. 8Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”
Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani
(Mat 3.13—4.11; Luka 3.21-22; 4.1-13)
9Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y'i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani. 10Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n'inuma. 11#Itang 22.2; Zab 2.7; Yes 42.1; Mat 3.17; 12.18 Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”
12Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu, 13amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera.
Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa
(Mat 4.12-25; Luka 4.14-15; 5.1-11)
14Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw'Imana ati 15#Mat 3.2 “Igihe kirasohoye, ubwami bw'Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”
16Anyura iruhande rw'inyanja y'i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 17Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” 18Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
19Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura. 20Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n'abakozi be, baramukurikira.
Akiza umuntu utewe na dayimoni
(Luka 4.31-37)
21Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha. 22#Mat 7.28-29 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi.
23Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati 24“Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w'Imana.”
25Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”
26Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo. 27Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y'inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n'abadayimoni na bo baramwumvira!”
28Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n'i Galilaya.
Akiza nyirabukwe wa Simoni n'abandi benshi
(Mat 8.14-17; Luka 4.38-41)
29Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya. 30Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye. 31Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.
32Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n'abatewe n'abadayimoni, 33ab'umudugudu wose bateranira ku irembo. 34Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.
Akiza umubembe
(Mat 8.1-4)
35Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo. 36Simoni n'abandi bari kumwe na we baramukurikira, 37bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”
38Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.” 39#Mat 4.23; 9.35 Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.
40Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”
41Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” 42Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira. 43Akimusezerera aramwihanangiriza cyane 44#Lewi 14.1-32 ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
45Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.

Currently Selected:

Mariko 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy