Mariko 11
11
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
(Mat 21.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19)
1Bageze bugufi bw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be 2arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane. 3Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”
4Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura. 5Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?”
6Nabo babasubiza nk'uko Yesu yababwiye, barabemerera. 7Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho. 8Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira. 9#Zab 118.25-26 Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka, 10hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!”
11Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri.
Yesu avuma igiti cyitwa umutini
(Mat 21.12-19; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22)
12Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza. 13Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini. 14Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.
15Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, 16ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero. 17#Yes 56.7; Yer 7.11 Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”
18Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.
19Bugorobye asohoka mu murwa.
Iby'umutini n'ibyo gusenga no kubabarirana
(Mat 21.20-22)
20Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. 21Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”
22Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. 23#Mat 17.20; 1 Kor 13.2 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. 24Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. 25#Mat 6.14-15 Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [ 26Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ”
Abatambyi bakuru bamubaza aho yakuye ububasha bwe
(Mat 21.23-27; Luka 20.1-8)
27Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari 28baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?”
29Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora. 30Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”
31Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ 32Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri. 33Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.”
Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”
Currently Selected:
Mariko 11: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.