YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 10

10
Ibyo gusenda abagore
(Mat 19.1-12; Luka 16.18)
1Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy'i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry'abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk'uko yamenyereye.
2Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?”
3Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?”
4 # Guteg 24.1-4; Mat 5.31 Baramusubiza bati “Mose yemeye ko umuntu yandika urwandiko rwo kumusenda ngo abone uko amwirukana.”
5Yesu arababwira ati “Icyatumye abandikira iryo tegeko, ni uko imitima yanyu yari inangiwe. 6#Itang 1.27; 5.2 Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n'umugore. 7#Itang 2.24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, 8bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. 9Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
10Bageze mu nzu, abigishwa bongera kumubaza iryo jambo. 11#Mat 5.32; 1 Kor 7.10-11 Arababwira ati “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, 12kandi n'umugore wahukana n'umugabo we agashyingirwa undi, aba asambanye.”
Yesu yakīra abana bato
(Mat 19.13-15; Luka 18.15-17)
13Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha. 14Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo. 15#Mat 18.3 Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.” 16Arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.
Iby'umusore w'umutunzi
(Mat 19.16-30; Luka 18.18-30)
17Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
18Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana. 19#Kuva 20.12-16; Guteg 5.16-21 Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ”
20Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”
21Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” 22Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.
23Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!”
24Abigishwa be batangazwa n'amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw'Imana! 25Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
26Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”
27Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.”
28Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.”
29Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza, 30utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n'abana, n'amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho. 31#Mat 20.16; Luka 13.30 Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.”
Yesu avuga iby'urupfu rwe
(Mat 20.17-19; Luka 18.31-34)
32Bari mu nzira bazamuka bajya i Yerusalemu, Yesu abagiye imbere baratangara, bakimukurikiye baratinya. Arobanura abo cumi na babiri barajyana, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati 33“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani, 34bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba bamwice, iminsi itatu nishira azazuka.”
Ubukuru bwo mu bwami bw'Imana
(Mat 20.20-28)
35Nuko Yakobo na Yohana bene Zebedayo baramwegera, baramubwira bati “Mwigisha, turashaka ko uduha icyo tugusaba cyose.”
36Arababaza ati “Murashaka ko mbaha iki?”
37Baramusubiza bati “Uduhe kuzicara mu bwiza bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”
38 # Luka 12.50 Maze Yesu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?”
39Baramusubiza bati “Turabishobora.” Yesu arababwira ati “Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n'umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe, 40ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso si jye ubigaba, ahubwo bibikiwe abo byateguriwe.”
41Ba bandi cumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohana. 42#Luka 22.25-26 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b'amahanga bayatwaza igitugu, n'abakomeye bo muri yo bakayategeka. 43#Mat 23.11; Mar 9.35; Luka 22.26 Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, 44kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose, 45kuko Umwana w'umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
Yesu akiza impumyi yitwa Barutimayo
(Mat 20.29-34; Luka 18.35-43)
46Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n'abigishwa be n'abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w'impumyi yicaye iruhande rw'inzira. 47Yumvise ko Yesu w'i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
48Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.”
49Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.”
Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.”
50Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu.
51Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”
Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.”
52Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.”
Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.

Currently Selected:

Mariko 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy